Nyuma y’agahenge kari kamaze iminsi mu mirwano ya Israel n’umutwe wa Hamas, ku munsi w’ejo imirwano yarasubukuwe, aho Israel yagabye igitero gikomeye kuri Gaza.
Mu mirwano yabaye ku munsi w’ejo taliki 2 Ugushyingo,abanya-Palestine bakomerekeye mu bitero by’indege bya Israel, benshi bagejejwe ku bitaro Nasser biri i Khan Younis.
Ni igitero cyapfiriyemo abantu bagera 193 nk’uko Minisiteri y’ubuzima ya Gaza igenzurwa na Hamas ivuga.
Ibitero by’indege bikaze Israel yagabye mu mujyi wa Khan Younis mu majyepfo ya Gaza, abaturage bahatuye bavuga ko ibyahabereye ari byo bya mbere bikomeye cyane bibayeho muri iyi ntambara.
Byari bikomeye kugeza ubwo igisirikare cya Israel cyasabye abantu bo mu duce two mu burasirazuba bw’uwo mujyi guhunga berekeza mu majyepfo kure, kubwo kubona impinduka zitari zisanzwe mu mirwano nkuko byari bisanzwe.
Ni imirwano yasubukuwe kuwa gatanu aho bari bamaze iminsi mu gahenge. Kuwa gatandatu ingabo za Israel (IDF) zasubukuye igitero kuri Hamas muri Gaza zihimura kubitero byo ku itariki ya 7 Ukwakira byiciwemo abantu bagera ku 1,200 bo muri Israel.
Naho muri Gaza ,Minisiteri y’ubuzima muri Gaza igenzurwa na Hamas ivuga ko umubare w’abantu bamaze kwicirwa muri Gaza ubu bamaze kurenga abantu 15,200.
Niyonkuru Florentine
Rwandatribune.com