Mu magambo ateye ubwoba Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yahanuriye abagize umutwe w’iterabwoba wa Hezbollah ukunze kwigamba ko ukunda Hamas ndetse bikunze wagaba ibitero muri Israel, ababwira ko ni bibeshya bazaba bamaze kuzima ku isi.
Ibi yabitangaje kuri iki Cyumweru ubwo yari yasuye ingabo z’iki gihugu ziri ku mupaka w’Amajyaruguru uhuza igihugu cye na Liban, akabonera ho kuburira umutwe wa Hezbollah ko nuramuka utangije intambara azawusenya burundu.
Hezbollah ni umutwe wakomeje kuvuga ko ushyigikiye umutwe wa Hamas, ukabijyanisha no kurasa ibisasu muri Israel nubwo kenshi byapfubijwe n’ubwirinzi bw’iki gihugu.
Uyu mutwe w’Aba-Shiite wo muri Liban umaze igihe kinini na wo uhanganye na Israel ndetse ufitanye umubano ukomeye na leta ya Iran, itajya imbizi n’ubutegetsi bwa Tel Aviv.
Kugeza uyu munsi mu Majyaruguru ya Israel ku mupaka wa Liban hari kunugwanugwa intambara yindi isanga iyo iki gihugu gihanganyemo n’umutwe wa Hamas muri Gaza, bigizwemo uruhare ba Hezbollah ihora ishotora Israel.
Kugeza uyu munsi Minisiteri y’Ingabo ya Israel yasabye imiryango yindi igera kuri 14 ibarizwa ku mupaka w’amajyaruguru gusanga indi yamaze kwimurwa aha hantu kugira ngo ibitero byava muri Liban ntibibe byayigiraho ingaruka.
Ubwo yari ageze mu majyaruguru y’igihugu cye, Netanyahu yavuze ko Hezbollah “niyibeshya mu buzima bwayo, tuzayigabaho ibitero n’imbaraga zose zishoboka itigeze itekereza ndetse na Liban izasenyuka ku buryo bukomeye.”
Kuva yagabwaho ibitero n’umutwe wa Hamas ku wa 07 Ukwakira 2023, Israel yatangaje ko iri mu ntambara, itangiza ibitero simusiga ku Ntara ya Gaza uyu mutwe ubarizwamo aho kugeza ubu Palestine igaragaza ko abagera ku 4650 bamaze kuhasiga ubuzima, mu gihe Israel ibarura abantu 1400 bahitanywe n’ibi bitero.
Ku wa 21 Ukwakira 2023, umwe mu bayobozi bakuru ba Hezbollah, Naim Qassem yagaragaje ko uyu mutwe ushobora gukaza ibitero byawo, mu gihe umuvugizi w’ingabo za Israel yavuze ko uyu mutwe ushaka gukururira Liban mu ntambara itazayungura na rimwe.
Ni kenshi usanga ibihugu byinjiye mu ntambara ndetse abaturage bakaba ari bo babihomberamo kuko nk’uko Abanyarwanda babivuga ngo aho ingwe zirwaniye ibyatsi nibyo biohababarira.