Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’igihugu cya Israel, batangaje ko Hamas yarekuye Abanyamerika babiri yari yarashimuse mu gitero cyiciwemo abantu uwo mutwe w’Abanya-Palestine wagabye muri Israel mu minsi ishize.
Israel yemeje ko yakiriye Natalie Raanan na nyina Judith Raanan batanzwe na Hamas ku mupaka wa Gaza.
Perezida w’Amerika Joe Biden yavuze ko yasazwe n’ibyishimo kubera irekurwa ryabo, ndetse yemeje ko yavuganye na bo kuri telefone.
Ni bo ba mbere barekuwe kuva ubwo abagabo bitwaje imbunda bo muri Hamas bateraga muri Israel ku itariki ya 7 y’uku kwezi kw’Ukwakira 10 , bica abantu 1,400 ndetse bashimuta abandi bagera kuri 200.
Abategetsi bo muri Palestine bavuga ko abantu barenga 4,000 bamaze kwicwa muri Gaza, ikomeje kumishwaho ibisasu na Israel kuva Hamas yagaba icyo gitero.
Brigadiye Jenerali Gal Hirsch, ari kumwe n’abandi bamwe bo mu gisirikare cya Israel IDF , bakiriye abo babiri bari bashimuswe na Hamas, babakirira ku mupaka w’ako gace ko muri Palestine ku mugoroba wo ku wa gatanu, nkuko byatangajwe n’ibiro bya minisitiri w’intebe wa Israel.
Ibyo biro bya minisitiri w’intebe byongeyeho ko Judith na Natalie bajyanwe ku kigo cya gisirikare kiri rwagati muri Israel, aho bari bategererejwe n’abo mu muryango wabo.
Uwo mukobwa na nyina bari bari mu mudugudu wa Nahal Oz mu majyepfo ya Israel, ubwo bashimutwaga mu gitero cya Hamas.
Uwo mugore w’imyaka 59 wo muri leta ya Illinois n’umukobwa we w’imyaka 17, uherutse kurangiza amashuri yisumbuye, bombi basanzwe batuye mu mujyi wa Evanston, mu nkengero z’i Chicago, muri leta ya Illinois.
Ben Raanan, musaza wa Natalie, yabwiye BBC ati: “Narenzwe no gushimira umuryango mugari w’abantu b’ahatandukanye ku isi bashyize mushiki wanjye imbere mu bitekerezo byabo, mu masengesho yabo, [abantu] bo mu madini yose n’imyemerere yose”
Bari bashimuswe ubwo bari barimo kwizihiza ko Natalie yasoje amasomo n’isabukuru y’amavuko ya nyirakuru Tamar Ranaan, wujuje imyaka 85, warokotse igitero cya Hamas.
Tamar Ranaan n’umukunzi we, Yehiel, barokotse icyo gitero cya Hamas babicyesheje kwihisha mu cyumba gitekanye cyo mu nzu yabo.
Ku wa gatanu, Biden yashimiye leta ya Qatar ku bikorwa byayo by’ubuhuza byagejeje ku irekurwa ry’abo bagore babiri.
Kugeza ku wa gatanu, Abanyamerika 32 bari bamaze kwemezwa ko bapfuye muri uku kwezi mu ntambara ya Israel na Hamas, mu gihe abandi 10 batazwi aho baherereye, nkuko bivugwa na minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika.
Amerika n’Ubwongereza, buri gihugu muri byo kirimo gukorana n’abategetsi ba Qatar – ahari ibiro bya politiki bya Hamas – kugira ngo bafashe kugira ngo abaturage babyo barekurwe.
Mu itangazo, minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Qatar yagize iti: “Tuzakomeza ibiganiro byacu n’Abanya-Israel na Hamas, kandi twizeye ko ibi bikorwa bizageza ku irekurwa ry’abasivile bose bashimuswe ba buri gihugu cyose.
UMUTESI Jessica