Umugaba Mukuru w’Ingabo za Israel, yatangaje ko Igihugu cye gishobora gutera Iran kikibanda ku bikorwa remezo by’umwihariko Inganda zicura intwaro.
Lt. Gen. Aviv Kohavi yemeje ko Israel iri mu myiteguro ikomeye yo kugaba ibitero kuri Iran mu rwego rwo kuburizamo umugambi wayo wo gukora intwaro kirimbuzi ku mpamvu z’umutekano wa Israel.
Yagize ati “Ingabo za Israel ziri mu myiteguro ikomeye yo kugaba ibitero ku bikorwa Remezo bya Iran byumwihariko Inganda zicura Intwaro kugira ngo tuburizemo umugambi wa Iran wo gukora intwaro kirimbuzi kuko bibangamiye umutekano no kubaho bya Israel.”
Ibi yabitangaje kuri uyu wa 19 Nyakanga 2022 nyuma yaho Ayatollah Ali Khamenei umujyanama mukuru w’Umutegetsi w’Ikirenga wa Iran atangaje ko Iran ifite ubushobozi bwo gukora Intwaro za Kirimbuzi.
Gusa Ayatollah Ali Khamenei yongeyeho ko nubwo Igihugu cye gifite ubushobozi bwo gukora Intwaro kirimbuzi, kitarafata umwanzuro wo gutangira kuzikora.
Yagize ati “Mu minsi ishize twari dufite ubushobozi bwo gutunganya iranium ku kigero cya 60% gusa ubu ubwo bushobozi bwarazamutse bugera kuri 90% biduha ubushobozi bwose bwo kuba twakora Intwaro kirimbuzi ariko kugeza ubu ntabwo Iran irafata uwo mwanzuro.”
Ibi yabitangaje nyuma yaho Perezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden yari asoje urugendo mu gihu cya Israel mu gihe yabisikanaga na Perezida Vradimil Putin wageze muri Iran kuri uyu wa 19 Nyakanga 2022.
Joe Biden yatangaje ko America ishobora gukoresha imbaraga za gisirikare mu gukoma mu nkokora umugambi wa Iran wo gutunga Intwaro kirimbuzi .
Yagize ati “Uyu munsi ndashaka kumvisha umuhate wa Leta zunze ubumwe za America mu gukoma mu nkokora umugambi wa Iran wo gutunga Intwaro Kirimbuzi. Iyi ni impamvu ikoyemeye ijyanye n’umutekano wa America na Israel n’isi yose muri rusange.”
Joe Biden yanongeyeho ko ntayandi mahitamo asigaye mu guhagarika Irani usibye imbaraga za Gisirikare.
Nyuma y’aya magambo Israel nayo yatangaje ko ishobora gutera ibikorwa remezo birimo inganda zicura intwaro za Iran kuko ubushobozi bwa Iran bwo gukora Intwaro kirimbuzi bubangamiye umutekano wayo.
Yaba Igihugu cya Israel na Leta Zunze Ubumwe za America, byombi bitunze izo ntwaro za Kirumbizi.
Umuvugizi wa Iran we yemeza ko ibyo Isiraheli na Leta Zuze Ubumwe za America bari gukangisha Iran ntamusaruro bizigera bitanga.
Claude HATEGEKIMANA
RWANDATRIBUNE.COM