Isuzuma rya gatatu ry’ubufatanye bw’ingabo za Uganda, UPDF na DRC, FARDC mu kurwanya inyeshyamba za ADF muri Kivu y’amajyaruguru ryagaragaje ko ibikorwa byakozwe ari bike ku byagombaga gukorwa cyakora rikagaragaza ko uyu mutwe w’inyeshyamba usa n’umaze gukurwa amenyo.
Ibi byagaragariye mu isuzuma ryakozwe kuri uyu wa 28Nzeri ubwo impande zombi zahuriraga muri Uganda, mu nama yamaze iminsi 2.
Muri iyo nama y’iminsi ibiri, abayobozi b’ibice byibasiwe cyane na ADF muri Congo no muri Uganda, banarebeye hamwe iby’uyu mutwe ukomeje kubiba iterabwoba mu bihugu byombi, ndetse baboneraho gushakisha uburyo bwiza bwo kubarimbura burundu muri ibi bice. Ni ibiganiro byari biyobowe na Kapiteni Antony Mwalushayi, umuvugizi wibikorwa bya Sokola 1 Great North.
Ibiganiro birangiye, abajenerali bose, Kasongo Maloba, umuyobozi w’ibikorwa bya Sokola 1 Grand Nord na Jenerali Majoro Nyembo Abdallah ushinzwe ibi bikorwa muri Ituri kimwe na Jenerali Dick Olom, umuyobozi ushinzwe imisozi yose ingabo za Uganda zikoreraho, bemeza ko bagomba kongera mo akabaraga ndetse n’ubufatanye n’abaturage batuye muri ibyo bice.
Kapiteni Antony Mwalushayi, umuvugizi wibikorwa bya Sokola 1 Great North
Umuhoza Yves
Rwanda tribune