FDLR yugarijwe n’amatiku n’ubugambanyi bukorwa n’abayobozi bayo bakuru,aho ubukeruka bwari bugamijwe kwikiza Gen Byiringiro Victor Imana igakinga akaboko.
Amateka n’uko FDLR yaje kubyara indi mitwe bahuje umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda
Nyuma y’urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangijwe na RPF Inkotanyi, abari Ingabo za Habyarimana Juvenal, Impuzamugambi n’Interahamwe zakoze jenoside yakorewe Abatutsi , abari ingabo za FAR n’Interahamwe bahungiye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bashinga ibigo bikorerwamo imyitozo igamije kwinjiza abarwanyi bashya mu gisirikare cy’umutwe mushya wari urimo gushingwa wiswe ALIR (Armes de la Liberation du Rwanda) ku ikibitiro uyoborwa na Gen Paul Rwarakabije.
ALIR yakomeje gushaka amaboko mu manyarwanda bari barahungiye mu nkambi ari nako igenda ibatoreza kugaba ibitero shuma ku Rwanda ari nako byagendaga bigenda mu bice bitandukanye byegereye imipaka y’u Rwanda.
Kuva mu mwaka 1996 kugeza mu mpera z’umwaka 1999 ALIR yagabaga ibitero mu majyaruguru n’uburengerazuba bw’u Rwanda mu byiswe intambara z’Abacengezi .Nyuma yo kubona ko gutera u Rwanda mu buryo bwo kurwinjiramo ku ngufu bitagishobotse , ALIR yaje guhindura umuvuno ikoresha ibiteroshuma ku butaka bw’u Rwanda cyane cyane mu burengerazuba bw’igihugu.
Mu mwaka 2000, bivugwa ko uyu mutwe wari ufite Diviziyo ebyiri, imwe yari ifite ibirindiro bikuru Muri Kivu ya Ruguru hafi y’ishyamba rya Kahuza Biega( Muri Teritwari za Shabunda, Kalehe na Mwenga)
Diviziyo ya Kabiri ya ALIR yakoreraga muri Kivu y’Amajyepfo, aho yahuzaga ibikorwa byayo no kwica abo mu bwoko bw’Abatutsi bari muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo .
ALIR mbere y’umwaka 2000 yari ifite abarwanyi babarirwaga hagati 5000 kugeza ku 7000.
Mu mwaka 2001, icyari ALIR ( Armes dela Liberation du Rwanda) cyaje guhindurirwa izina cyitwa FDLR ( Force Democratic pour la Liberation du Rwanda) ari nako uyu mutwe ucyitwa kugeza magingo aya.
Uko Gukomanyirizwa kw’abayobozi ba FDLR byagejeje uyu mutwe ku kubura ubufasha n’ibikoresho
Mu mwaka wa 2003 nyuma y’uko Gen Paul Rwarakabije atahukiye mu Rwanda, FDLR yabaye nk’inzuki zitagira u Rwami. Icyari gisigaye kwari ugushaka uyobora uyu mutwe hagati ya Mudacumura Sylvestre , Callixte Mbarushimana na Ignace Murwanashaka bishakamo ugomba kuyobora uyu mutwe.
Igisirikare cya FDLR ,Forces Combattantes Abacunguzi (FOCA), cyaragijwe Gen Slyvestre Mudacumura wahoze ayobora ingabo zirinda Perezida Juvenal Habyarimana .
Mu myaka yakuriye nyuma yo guhindura izina, Umutwe wa FDLR wakomeje kwirwanaho ushaka uko wabaho muri Repubulika iharanira Denmokarasi ya Congo ari nako watangiye kugaba ibitero mu midugudu y’abaturage ba Congo Kinshasa. Ibi bakabikora babifatanya no kwica ubatungiye agatoki, kwambura abaturage utwabo[Gusahura] no gufata abagore n’abakobwa ku ngufu.
Mu minsi mike yakurikiye Umuryango w’Abibumbye wemeje ko FDLR ikomeje gukora ibyaha by’intambara mu burasirazuba bwa Congo, ari naho yahereye isaba urukiko mpuzamahanga mpanabyaha gushyiriraho abayobozi b’uyu mutwe impapuro zibata muri yombi.
Ifungwa ry’abari abayobozi ba bakuru ba FDLR
Bidatinze muri Mata 2006, Uwari umuyobozi wa FDLR mu rwego rwa Palitiki Ignace Murwansahyaka yafatiwe i Mannheim mu Budage nyuma gato aza kurekurwa mu buryo butavuzweho rumwe. Umuryango w’Abibumbye wakomeje gushyira imbaraga mu gusaba Ubudage kumuta muri yombi, biza no kuba mu 2006 aho nanone uyu Murwanashyaka wari ukiba mu Budage yaje kongera gutabwa muri yombi mu mwaka 2009 ubwo yari kumwe n’umwe mu nkoramutima ze, Straton Musoni.
Ifatwa rya Ignace Murwanashyaka ryabaye kimwe mu nzozi mbi FDLR itigeze irota kuko byahise bishyira uyu mutwe mu bukene biturutse ku ihagarikwa ry’inkunga n’imisanzu yawushakiraga ku mugabane w’Uburayi.
Mu mwaka wakurikiyeho wa 2010 Callixte Mbarushimana wari Umunyamabanga Mukuru wa FDLR nawe yatawe muri yombi biturutse ku mpapuro zashyizweho n’Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha aho yashinjwaga ibya by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu byakorewe muri Kivu y’Amajyepfo hagati y’umwaka 1996 na 2009.
Kuwa 24 Mata 2011 nibwo urubanza rwa Murwanashyaka na Musoni rwatangiye kuburanishwa mu mizi mu gihugu cy’Ubudage.
Bidatinze tariki ya 13 Nyakanga 2012, Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwaje kongera gusohora impapuro zisaba itwabwa muri yombi rya Lt Gen Mudacumura Sylvestre wayoboraga FDLR FOCA.
Mu nkuru yacu y’ubutaha tuzabagezaho umwiryane waranze FDLR mu gihe cy’Imiyoborere ya Lt Gen Mudacumura Sylevestre( Waje Kwicwa n’umutwe udasanzwe w’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo wiswe Hibou Special Force) na Gen Byiringiro uwuyobora magingo aya, uko waje kwibaruka FLN, RUD Urunana , FPP biturutse ku ndonke zavaga mu bikorwa byinjiza amafaranga wakoraga.
Reba Video zibiganiro bya Rwandatribune TV