Intumwa z’igisirikare cy’u Rwanda (RDF) ziri mu ruzinduko rw’iminsi itatu muri Gabon, zakiriwe n’abasirikare b’Igisirikare cy’u Bufaransa.
Ni uruzinduko rwatangajwe n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, mu itangazo bwashyize hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Werurwe 2023.
Iri tangazo rya RDF rivuga ko iri tsinda ry’ingabo z’u Rwanda ryagiye mu ruzinduko rw’iminsi itatu muri Gabon, riyobowe na Brig Gen Patrick Karuretwa usanzwe ari Umuyobozi ushinzwe ubutwererane mpuzamahanga mu Ngabo z’u Rwanda (RDF).
Iri tangazo rivuga ko aba basirikare b’u Rwanda basobanuriwe bimwe mu bikorwa n’ubufasha by’abasirikare b’u Bufaransa bafite icyicaro muri iki Gihugu cya Gabon mu rwego rw’imikoranire y’akarere.
Iri tsinda rya RDF rigiriye uruzinduko muri Gabon rikakirwa n’abasirikare b’u Bufaransa bari muri iki Gihugu nyuma y’amezi macye, umuyobozi w’izi ngabo z’u Bufaransa zifite icyicaro muri Gabon, Brig Gen François-Xavier Mabin, agiriye uruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda kuko yaje mu Rwanda mu kwezi k’Ukwakira 2022.
Brig Gen François-Xavier Mabin ubwo yagiriraga uruzinduko mu Rwanda ndetse n’itsinda yari ayoboye, banakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Jean Bosco Kazura.
RWANDATRIBUNE.COM
(Valium)