Itsinda ry’Akanama k’Umuryango w’Afurika Yunze ubumwe gashinzwe amahoro n’umutekano, riri i gomba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo guhera ejo kuwa 22 Werurwe 2023 nyuma yo kuva i Kinshasa .
Bimwe mu bizanye iri tsinda ,ni ugusuzuma uko umuteko uhagaze mu burasirazuba bwa DRC no kureba uko imyanzuro igamije guhagarika imirwano hagati ya M23 na FARDC igeze ishyirwa mu bikorwa Nk’uko byatangajwe na Wiilly Nyamitwe uhagarariye Uburusndi mu kanama ka AU gashinzwe amahoro n’Umuketano.
Biteganyijwe ko iri tsinda , riraza guhura n’Abayobozi b’intara ya Kivu y’Amajyaruguru,MONUSCO n’ingabo z’Umuryango wa EAC ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa DRC.
Rizasura kandi inkambi y’impunzi ya Kanyarucinya , kwirebera uko imibereho y’Abahunze imirwano hagati ya FARDC na M23 ihagaze.
Iri tsinda kandi ,rije gusuzuma uko ibintu byifashe mu duce tumaze iminsi tuberamo imirwano hagati ya M23 na FARDC, nyuma rikazashyikiriza raporo Ubuyobozi bukuru bw’aka kanama, kugirango hashakwe ibisubizo biboneye ku cyatuma intambara ihanganishije umutwe wa M23 na FARDC ihagarara.