Abantu 39 nibo bimaze kwemezwa ko baguye mu gitero umutwe wa ADF wagabye mu duce twa Ntombilo,Kotakoli na Biakato ho muri sheferi ya Bambila Babombi, teritwari ya Mambasa mu ntara ya Ituri.
Iki gitero cyagabwe mu ijoro ryo kuwa Gatanu rishyira kuwa Gatandatu. Ubuyobozi bwa Teritwari ya Mambasa bwari bwatangaje ko iki gitero cyahitanye abantu 19, nyuma haza kuboneka indi mirambo 20 yari yiciwe ahantu bihishe n’aba barwanyi basanzwe bagendera ku matwara akomeye ya Islam.
Gilbert Kasereka uyobora sosiyete sivili muri aka gace avuga ko abandi bakomereye muri iki gitero barimo guhabwa ubufasha bw’Ibanze n’urubyiruko rw’abakorerabushake, ndetse ari narwo rurimo kubafasha kugezwa aho bavurirwa.
Sosiyete Sivili kandi ikomeza ivuga ko ubuyobozi bwa gisirikare buyoboye iyi ntara ntacyo bukora ngo bugarure umutekano muri aka gace n’ubundi kari mu twibasiwe cyane n’ubugizi bwa nabi ahanini bukorwa na ADF n’indi mitwe ihakorera.
Umutwe wa Allied Democratic Force (ADF) washinzwe n’abanya Uganda bavuga ko batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa NRM ya Perezida Museveni. Nyuma uyu mutwe waje guhindura umuvuno uhinduka umutwe ugendera ku mahame akomeye ya Islam, mu rwego rwo gushaka uko wajya ubona inkunga iturutse muri Islamic State bivugwa ko bafitanye ubufatanye.