Abasivile bagera kuri 14 nibo bimaze kumenyekana ko baguye mu bitero byagabwe na CODECO ivugwaho guterwa inkunga na ADF y’Abanya-Uganda ikorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ishyirahamwe ritegamiye kuri reta, rikurikirana umunsi ku munsi ubwicanyi bubera mu burasirazuba bw’igihugu, Kivu Security Tracker (KST), ryavuze ko abo bantu bishwe ku munsi wa gatanu. Ryavuze ko bishwe n’abarwanyi b’umutwe wa CODECO, muri teritware ya Djugu, imwe mu zigize intara ya Ituri.
CODECO ni umutwe wa Politiki ugendera ku mahame akaze ya Islam .Usibye kuba ari umutwe wa Politiki urwanya ubutegetsi, ufite umutwe w’abarwanyi, bivugwa ko uterwa inkunga na ADF y’abanya Uganda yashyizwe ku rutonde rw’imitwe yiterabwoba na Leta zunze ubumwe za Amerika.
Kugeza ubu aha muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo habarurwa imitwe yitwaje intwaro irenga 120 . Uyu mutwe uvuga ko urwanira uburenganzira bw’ubwoko bw’aba Lendu.
Ubwoko bw’aba-Lendu, bugizwe ahanini n’abahinzi , buhora buhanganye n’ubwoko bw’Abahima busanzwe butunzwe n’ubworozi bw’inka.