Muri Santire ya Tshomia iherereye mu Ntara ya Ituri ho muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kuri uyu wambere tariki 5 Kanama abaturage barenga 70% by’ abahatuye no munkengero zaho hatiwe guhunga kubera umutekano ufifashe neza.
Amakuru aturuka muri ibyo bice avuga ko aba baturage bahatiwe kuva muri aka gace ka Tshomia gaherereye mu birometero 60 mu majyepfo ya Bunia, mu kibaya cy’ikiyaga cya Albert bakerekeza iy’ ubuhungiro muri iki gitondo cyokuwa mbere kubera impamvu z’umutekano.
Amakuru dukesha Mediacongo.net na bo bakesha amasoko yabo, avuga ko abaturage bamwe bahungiye muri Uganda, abandi bakerekeza ku cyambu cya Mahagi mu muri teritwariya Mahagi, abandi bahungingira Kasenyi na Bunia, no mu murwa mukuru w’intara ya Ituri.
Uku guhunga kw’abaturage ku bwinshi byatewe n’ uko muri aka gace hakomeje kugaragara umutekano muke, ibi bigashimangirwa n’iyicwa ry’abantu bagera kuri batandatu barimo abasirikare, ryabaye mu cyumweru gishize.
Amakuru aturuka mu buyobozi bw’ ako gace avuga ko abaturage hafi ya bose bo mu mijyi ya Sabe na Nyakova bataye amazu yabo. Ibintu nk’ibi bigaragara no mu midugudu iri hafi ya Tshomiya, nka Tsea, Kanyamukila na Tambaki.
Nyuma y’ ibi bikorwa by’ umutekano muke kandi hiyongeraho n’ ibihuha byibitero bikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, bigatera ubwoba abaturage.
Abaturage bavuga ko ibikorwa by’ umutekano muke bigira ingaruka zitari nziza mu bikorwaby’abaturage byumwiharikomu bijyanye n’ubukungu, cyane cyane uburobyi n’ubucuruzi, ubu bikaba bidakorwa nk’ uko bikwiriye.
Rwandatribune.com