Abasirikare ba Uganda binjiye ku butaka bw’igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo , mu ntara ya Ituri, bashimuta abaturage 3 b’iki gihugu.
Actu.7 ivuga ko iki gikorwa cyabaye kuwa 2 Ugushyingo 2021, muri Sheferi ya Warpalara, Teritwari ya Mahagi y’Intara ya Ituri.
Abaturiye aka gace kagaragayemo abasirikare ba UPDF, bavuga ko izi ngabo zahagaragaye mu masaha ya saa 15h00. Bivugwa ko ngo aba basirikare byagaragaraga ko barakaye bahise bafata abaturage batatu bivugwa ko bari mu bavuga rikijyana muri aka gace baberekeza muri Uganda ku buryo kugeza ubu bitazwi aho bafungiwe.
Bivugwa ko abaturage ba Uriwo bakibona ingabo za Uganda mu gace kabo batangiye guhingira mu bindi bice bitandukanye by’iyi ntara.