Umuryango CRDH utegamiye kuri Leta uvuga ko uhangayikishijwe n’abarwanyi b’umutwe wa Mai Mai Kyandenga ukomeje gushimuta abana ubajyana mu gisirikare cya ADF bamaze iminsi bafitanye ubufatanye.
Radio Okapi yanditse ko uyu mutwe urumo gushimuta abana benshi muri teritwari za Irumu na Mambasa zo mu ntara ya Ituri.
CRDH ikomeza ivuga ko yatangiye ubukangurambaga bugamije gukumira ibikorwa by’iyi mitwe ikomeje kwinjiza abana mu barwanyi.
Cyakora ngo Umutwe wa Mai Mai Kyandenga usanzwe ufite ibirindiro mu gace ka Bandavilemba ntiwapfa gutandukanywa n’abaturage kuko ujya mu birindiro mu ijoro naho ku manwa ukirirwa wivanze n’abaturage.
Umuyobozi wa sheferi ya Babila Babombi Christophe Munyanderu avuga ko , hari abanyeshuri baheruka kwinjizwa mu barwanyi muri iyi minsi abanyeshuri bari mu biruhuko.
Umutwe wa ADF ufite inkomoko muri Uganda , usanzwe ugendera ku mahame ya akomeye ya Islam. Iyo bashimuse abana , babanza kubigisha amasomo ya Koran afatwa nko kubabibamo ingengabitekerezo y’urwango kubo bita abakafiri.