Ibikorwa binyuranye muri Teritwari ebyiri zo mu Ntara ya Ituri, bisa nk’ibyazambye kubera umutwe wa CODECO wakamejeje.
Inzu z’ubucuruzi, amavuriro ndetse n’amashuri muri Teritwari za Djugu na Mahagi mu Ntara ya Ituri, kuri iki Cyumweru byari byafunze kubera inyeshyamba ziriwe muri ibi bice ziteza umutekano mucye.
Kuva mu kwezi gushize k’Ukuboza 2022, amashuri agera muri 50 yafunze imiryango kubera ibikorwa bihungabanya umutekano muri utu duce.
Nanone kandi habarwa abantu babarirwa mu bihumbi 60 bo muri Teritwari ya Mahagi bahunze mu kwezi gushize k’Ukuboza nyuma y’imirwano iremereye yabaye hagati ya CODECO na Zaïre yabereye muri Sheferi za Anyals, d’Alur Djuganda na Walendu Watsi.
Aba baturage bahise berecyeza mu bice birimo umutekano birimo n’ibigenzurwa n’umutwe wa M23.
Uyu mutwe wa M23 kandi ukomeje kwamagana ibikorwa by’uyu mutwe wa CODECO ukomeje kwidegembya wica abantu uko bwije uko bucyeye kandi ugahindukira ukajya no gufatanya na FARDC.
RWANDATRIBUNE.COM