Umutwe w’inyeshyamba wa CODECO-LENDU, ukomeje kwica Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abahema, aho wongeye kugaba igitero kidasanzwe, ukica abantu 15 muri Mahiga.
Uyu mutwe ntiwahwemye kwivugana inzirakarengane z’Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abahema, ndetse imiryango inyuranye igakomeza gutabariza, ariko amahanga ndetse na Leta ya Kinshasa bakaba bakomeje kurebera.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Gicurasi 2023, mu ijoro ahagana saa mbiri, inyeshyamba z’uyu mutwe wa CODECO-LENDU, zongeye kugaba igitero kidasanzwe mu gace ka Talitali muri Teritwari ya Mahiga mu Ntara ya Ituri, wivugana abaturage 15 bo mu bwoko bw’Abahema.
Muri aba bahitanywe n’uyu mutwe, barimo abo wishe ubatwikiye mu nzu ndetse n’abandi wishe ubatemesheje imihoro.
Umuryango uharanira amahoro muri Ituri, uzwi nka Amani Ituri, wongeye gutabariza Abahema bakomeje kwicwa umusubirizo.
Mu butumwa wanyujije kuri Twitter, wavuze ko ubu bwicanyi bumaze indengakamere kandi bukaba bukomeje kureberwa, mu gihe uyu mutwe wa CODECO-LENDU udasiba kwivugana abaturage.
RWANDATRIBUNE.COM