Ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo FARDC zafashe mpiri abarwanyi 20 bo mu mutwe wa CODECO muri teritwari ya Djugu, mu mirwano yashamiranyije impande zombi ikangwamo abasivili 13 bishwe n’inyeshyamba.
Igisirikare cya Congo Kinshasa FARDC cyatangaje ko muri iyi mirwano haguyemo abantu 27 barimo abarwanyi 14 ba CODECO n’abaturage 13 bishwe n’izi nyeshyamba. Ku ruhande rwa FARDC rwemeje ko umusirikare umwe ariwe waguye muri iyi mirwano yabashamiranyije n’inyeshyamba ku gicamunsi cyo kuwa Gatatu tariki 24 Gashyantare 2021.
Umuvugizi wa FARDC muri Ituri , Lt. Jules Ngongo yatangarije ibitangazamakuru byandikirwa muri iki gihugu ko aba barwanyi bategewe mu gace ka Djugu gasanzwe karimo ibirombe by’amabuye y’agaciro izi nyeshyamba zajyaga kwiba rwihishwa zikoresheje abaturage ziba zashimuse.
Aba barwanyi kandi ngo bari bamaze igihe bazenguruka mu batuye ako gace babaka imisoro mu buryo butemewe.