Muri Ituri hatahuwe imva rusange y’abasivile bishwe n’inyeshyamba za CODECO,iyi mva yaririmo imirambo 42 igizwe n’abagore 12, abana 3 abandi bose basigaye bari abagabo. Ni imva yavumbuwe mu mudugudu wa Nyamamba.
Nk’uko byatangajwe k’urukuta rwa Twitter ya MONUSCO ngo iyi mva yaririmo imirambo 42 yagaragaye mu mudugudu wa Nyamamba, ariko havumbuwe indi mva iherereye mu mudugudu wa Mbogi irimo imirambo y’abagabo 7 aha ni nko mubirometero 30 mu burasirazuba bwa Bunia ni mu ntara ya Ituri.
Ubu butumwa bw’umuryango w’abibumbye MONUSCO bwamaganiye kure ubwicanyi nk’ubu buri gukorerwa abaturage b’inzirakarengane, bikozwe n’imitwe yitwaje intwaro, nk’ubu bwakozwe n’inyeshyamba za CODECO.
Izi ngabo zaje kugarura amahoro muri DRC zikimara kubona aya mahano zahise zitangira gukora irondo muri aka gace, aho zivuga ko zitifuza ko hazagira undi muntu w’inzira karengane wagwa muri aka gace azize ko atacungiwe umutekano.
K’urukuta rwabo rwa Twitter bagize bati “twabonye ihohoterwa ryakorewe abaturage bo muri Ituri bikozwe na CODECO n’indi mitwe y’inyeshyamba , kandi twamaganye ubu bwicanyi, turanasaba abategetsi b’iki gihugu ko bakora iperereza ryihuse kugira ngo hamenyekane mu byukuri imvano y’urupfu rw’aba bantu.”
Muri aka gace gusa kuva ku itariki ya 1 Ukuboza 2022 kugeza ubu hamaze gupfa abasivile barenga 195, abarenga 68 barakomeretse ndetse abarenga 84 barashimuswe.
Aka karere ni kamwe muduce tubarizwa mu burasirazuba bwa Congo turimo imitwe yitwaje intwaro myinshi ndetse itwara ubuzima bwa benshi muri ibi bice.
Umuhoza Yves