Mu Turere twa Irumu na Mambasa muri Ntara ya Ituri, hongeye kuboneka imirambo y’abantu umunani bishwe n’umutwe w’inyeshyamba wa ADF, barimo abo yicaga ibasanze mu murima bari kwihingira.
Iyi mirambo yabonetse ku wa mbere, tariki ya 1 Gicurasi 2023, byemejwe ko ari iy’abishwe n’ibitero by’inyeshyamba za ADF mu turere twa Irumu na Mambasa (Ituri).
Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abitangaza, igitero cya mbere cyabereye mu gace wa Sesa, muri Gurupoma ya Bandavilemba.
Aya makuru vuga ko muri kariya gace, abantu babiri (umugabo n’umugore) bari mu murima bishwe n’abo bagabye igitero.
Umuhuzabikorwa wa sosiyete sivile ya Bandavilemba, Dieudonné Malangayi, yavuze ko abasirikare babonye iyi mirambo bahageze nyuma yo guhashya umwanzi ari we izi nyeshyamba
Akandi gatsiko k’izi nyeshyamba za ADF kinjiye ku wa Mbere mu gace ka Coton muri Lokariye ya Makumo, muri Teritwari ya Mambasa, aho barashe amasasu menshi yafashe abantu batandatu bapfiriye aho.
Umuryango utegamiye kuri Leta CRDH wongeyeho ko abantu benshi baburiwe irengero, abandi barakomereka ndetse n’inzu yatwitse n’izo nyeshyamba.
Uyu muryango utegamiye kuri Leta wongeyeho ko abaturage benshi bo muri aka karere bahungiye i Beni na Mangina mu majyaruguru ya Kivu kandi imodoka ku muhanda wa 44 yarahagaritswe.
Abatuye Irumu na Mambasa barasaba ko ibikorwa bya Shujaa byakongerwaho kugira ngo barandure uyu mutwe wa ADF ukomeje koreka imbaga.
RWANDATRIBUNE.COM