Imirwano yahuje imitwe y’inyeshyamba ibiri mu gace ka Djugu muri Ituri, yahitanye abantu 18 biganjemo abasivile b’abamotari bari batwaye abagenzi ndetse n’abo bari batwaye.
Iyi mirwano yaturutse ku iyicwa ry’Umuyobozi w’Ikigo cy’Ishuri cya Loga wari usanzwe ari umwambari w’umutwe wa CODECO, wishwe n’umutwe uzwi nka Zaïre, byatumye uyu mutwe ugira umujinya w’umuranduranzuzi.
Byatumye haba imirwano mu muhanda wa Katoto-Largu, aho abamotari 10 ndetse n’abagenzi bari batwaye, bishwe.
Nanone kandi habarwa abantu batatu bakomeretse mu gihe hari n’abandi barindwi bashimuswe nkuko byemejwe n’inzego z’umutekano.
Nanone kandi abishwe bacucuwe ibyo bari bafite birimo telefone, amafaranga ndetse n’amasakoshi.
Inzego z’umutekano zivuga ko igisirikare cya FARDC cyaje gutabara ariko imodoka yacyo ikangizwa cyane.
RWANDATRIBUNE.COM
(Zolpidem)