Abanyapolitiki bakomoka mu Ntara Ituri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bagaragaje ibikorwa bibi bikorwa na bamwe mu basirikare ba FARDC, birimo kwiba abaturage ndetse no kwica bamwe.
Byatangajwe n’Abadepite bakomoka muri iyi Ntara ya Ituri, mu itangazo bashyize hanze kuri uyu wa24 Mata 2023, aho bamaganiye kure guceceka kw’abayobozi b’Intara kuri ibi bikorwa birimo ubwicanyi bwakorewe abantu icumi muri Teritwari ya Aru bavuga ko bishwe n’abasirikare ba FARDC, mu rwego rwo kwihorera ku bwicanyi bwakorewe umwe muri bo.
Izi ntumwa za rubanda zakomeje zivuga ko ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Kane, iryo ku wa Gatanu, ku wa Gatandatu, ku Cyumweru, kugeza kuri uyu wa Mbere ushize.
Izi ntumwa za rubanda zivuga kandi ko inkomere nyinshi z’amasasu ndetse n’ingo nyinshi zatwitswe n’abasirikare.
Byose byatangiye ku wa 20 Mata, ubwo Umushinjacyaha wa gisirikare muri Bunia yoherezaga abasirikare mu gicuku gufata umuntu ufitanye ibibazo na leta ya Congo, nk’uko byatangajwe n’umudepite Jean-Claude Draza.
Yakomeje avuga ko muri Ituri muri Gurupoma ya Obianzi muri Sheferi ya Lu, abantu batatu batamenyekanye ariko bambaye imyenda ya FARDC, bishe abantu barindwi banakomeretsa abantu benshi.
Mbere y’uko ibyo bintu bibaho, ku wa 21 Mata saa munani z’igicuku, umushinjacyaha wa gisirikare wa Aru yohereje abasirikare batatu gufata abantu bamwe mu mudugudu.
Depite Patrice Autsai abona bitemewe ko umushinjcyaha yohereza abasirikare mu gicuku kubera amakimbirane asanzwe nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ikomeza ivuga.
Ni mu gihe bihanganishaga imiryango y’abasivili bahasize ubuzima, izi ntumwa za rubanda zo muri Ituri zisaba ko hakorwa iperereza rikomeye kugira ngo abakoze ubu bwicanyi bahanwe.
Jessica MUKARUTESI
RWANDATRIBUNE.COM