Abantu 8 nibo bimaze kwemezwa ko baguye mu gitero cyagabwe n’inyeshyamba za CODECO mu gace ka Shaba ko muri Gurupoma ya Kandohi ya Teritwari ya Aru mu Ntara ya Ituri.
Radio Okapi y’Umuryango w’Abibumbye itangaza ko uretse aba umunani bishwe ababarirwa muri za Mirongo bakomerekejwe n’izi nyeshyamba ,ubwo zateraga inkambi y’abakora mu kirombe cy’amabuye y’agaciro cya Halu .
Ni igitero bivugwa ko cyagabwe n’izi nyeshyamba ziturutse mu gace ka Walendu Watsi muri teritwari ya Mahagi. Ngo bakigera ahitwa i Shaba batangiye gusuka amasasu mu baturage biganjemo abacukura amabuye y’agaciro.
Umuyobozi wa Sheferi ya Ndoo, Israel Omu Atobar, avuga ko ngo ibi bimaze kuba aba barwanyi bahise berekeza mu kirombe cya Halu, ahasanzwe hacukurwa zahabu. Uyu muyobozi avuga ko mu bantu 8 bishwe n’izi nyeshyamba, 2 muri bo ari abagore naho abandi bakomerekejwe n’amasasu bakaba barembye bikomeye.
Mu bindi byangijwe n’igitero cy’aba barwanyi kandi, harimo amazu y’abaturage yatwitswe, ndetse ngo banatwaye zahabu zose aba baturage bari bamze iminsi bacukura.