Inyeshyamba z’umutwe wa CODECO zishe abantu 50 mu gitero zagabye mu gace ka Mabilindeyi kari muri Teritwari ya Djugu y’intara ya Ituri ku cyumweru tariki ya 8 Gicurasi 2022.
Amakuru yemezwa n’umuyobozi wa Mabilindeyi ,Jean Pierre Bikilisende avuga ko abarwanyi ba CODECO bifashishije imbunda n’intwaro gakondo zirimo imihoro n’amacumu.
Bikilisenda yabwiye Radio Okapi ko mu gitondo cyo ku cyumweru, inyeshyamba zitwaje intwaro zateye agace k’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kazwi nka Blanquette muri Mabilindeyi zirarasa mu baturage, nyuma zibinjiramo zitangira kubatemagua zinatwika amazu yabo.
Ibitangazamakuru byo muri Congo Kinshasa ntibihuza ku mubare w’abaguye muri iki gitero, aho Radio Okapi y’umuryango wabibumbye ivuga ko abishwe bagera muri 60. MediaCongo.cd yo ivuga ko abishwe ari 50.
Ubusanzwe umutwe wa CODECO (Cooperative pour le Development du Congo) wahoze ari ishyirahamwe ry’abahinzi b’Abalendu. Nyuma waje kwigishwa amahame akomeye ya Islam na bamwe mu barwanyi ba ADF basanzwe bafitanye umubano wihariye.
Uyu mutwe uvuga ko uharanira inyungu z’abo mu bwoko bw’Aba-Lendu ukunze kuvugwa mu bikorwa by’ubwicanyi ndengakamere. Ni nawo kandi uheruka gushimuta intumwa za Perezida Tshisekedi uzijyana kuzikoresha imyiyereko mu birombe bya Zahabu zigenzura.
Muri Gashyantare , inyeshyamba za CODECO nanone muri teritwari ya Djugu zateye inkambi y’impunzi zica abarenga 50 zikomeretsa abagera kuri 45.