Inyeshyamba z’umutwe wa CODECO-LENDU zikomeje gukora ibikorwa bisa na Jenoside bikorerwa Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abahema, zagaragaye ziri mu karasisi zimwe zambanye impuzankano ya FARDC, bigaragara ko zitegura kugaba ibitero mu baturage.
Mu bice bitandukanye mu Ntara ya Ituri, hamaze iminsi havugwa ibikorwa bya Jenoside ikorerwa Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abahema, bikorwa n’inyeshyamba z’imitwe itandukanye byumwihariko uwa CODECO-LENDU.
Umuryango w’Urubyiruko uharanira amahoro muri Ituri, uzwi nka Amani Ituri, wongeye gutabariza abo muri ubu bwoko bw’Abahema bakomeje kwicwa umusubirizo.
Uyu muryango wagaragaje amashusho washyize hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Mata 2023, agaragaza inyeshyamba za CODECO-LENDU ziri mu karasisi zirimo izambaye nka FARDC.
Ubutumwa buherekeje aya mashusho bwa Amani Ituri, bugira buti “Dore ng’izi inyeshyamba zirimo abana, abasaza n’abakobwa bari mu karasiri ko gutegura ubwicanyi. Bambaye impuzankano n’imbunda bya FARDC zirimo AK47, PKM, ibisasu bya roketi, imihoro, ku girango bice aba Hema.”
Uyu muryango udahwema gutabariza abo mu bwoko bw’abahema, uvuga ko umuryango mpuzamahanga udakwiye gukomeza kurebera kuko aba banyekongo bo muri ubu bwoko badasiba kwicwa kandi amahanga akaba akomeje kubitera umugongo.
RWANDATRIBUNE.COM