Kuri uyu wa 05 Mutarama 2022, Ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo zataye muri yombi umupfumu wari kumwe n’ uwashinze umutwe wa CODECO (Coopérative pour le Développement du Congo) i Wada, muri zone ya Walendu-Tatsi mu teritwari ya Djugu mu ntara ya Ituri, mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Mu mukwabu wabaye kuwa 03 Mutarama 2022 hafashwemo uwitwa Kalu Litso Isaka bakunze kwita ”Intiti” hamwe n’abandi 6 bo muri uyu mutwe wa CODECO nyuma bashyikirizwa Ubuyobozi bw’igisirikare buyoboye Intara.Uyu mukwabu wakozwe n’igisirikari cya Leta wagaragaje ko abahungabanya umutekano w’abantu n’ibyabo muri Wada,ndetse no muri Ituri hose bashobora kuneshwa.
Umwe mu bashinze umutwe witwaje intwaro witwa CODECO yasezeranyije ingabo n’ubuyobozi ko agiye gutanga umusanzu we mukurwanya iyi mitwe yitwaje intwaro no kubashishikariza gushyira intwaro hasi.
Kalu yakomeje avuga ati ” “Kuba ndi umwe mu bashinze CODECO, ndashaka ko iyi ntambara irangira kandi nzafatanya na guverinoma gukangurira abandi basirikare kuva mu mashyamba. Yagize ati “ndasaba buriwese unyumva gushyira intwaro hasi,tukagarura amahoro iwacu.
Guverineri w’ingabo wa Ituri yishimiye imirimo yakozwe n’inzego zishinzwe umutekano .
Lietona-Jenerali Luboya N’kashama Johnny yasezeranyije imbaga nyamwishi ko azakomeza guhiga abo bose “bateza umutekano muke mu baturage”.
Kuva leta yatangira guhiga inyeshyamba muri aka gace, abayobozi benshi b’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Ituri harimo CODECO na FPIC (Front Patriotique et Integrationniste du Congo) batawe muri yombi n’ingabo z’igihugu muri teritwari ya Djugu na Irumu.
UMUHOZA Yves