Ingabo z’igihugu cya DRC (FARDC) zivuga ko zambuye intwaro abarwanyi 309 bo mu mutwe wa CODECO muri operasiyo yiswe “Zaruba ya Ituri 2”, Tempête de l ‘ Ituri 2, yatangije kurwanya uyu mutwe witwaje intwaro kuva mu ntangiriro za Werurwe 2020 mu turere twa Djugu na Mahagi no mu gice cya Irumu (Ituri).
Ibi byavuye muri raporo ya FRDC yatangarijwe itangazamakuru kuri uyu wa mbere tariki ya 18 Gicurasi 2020.
Umuvugizi wa FARDC muri iyi operasiyo i Ituri, Lieutenant Jules Ngongo, wasohoye iyi raporo,yatangaje ko ibyo bikorwa bizakomeza kugeza igihe imitwe yitwara gisirikare irandukiye muri ako gace.
Izo ngabo zagaragaje kandi ko zigaruriye ibirindiro bibiri by’abo barwanyi biri i Djaro na Londjango ndetse n’uturere twinshi bari bayoboye nka Rithy, Nyangaray, Ngongo na Bese mu karere ka Djugu.
Lieutenant Jules Ngongo kandi yanatangaje ko abantu 63 bapfuye ku ruhande rwa FARDC. Yasabye ko abatuye ako karere bitandukanya n’iyi mitwe kandi bakamagana abantu bose bafite intwaro.
Iri tangazo rirahamagarira kandi cyane cyane urubyiruko rwashustwe rukajyanwa muri iyo mitwe gushyira intwaro hasi bakifatanya na FARDC bagakorera ibendera rya DRC kuruta kuguma muri ibyo bitekerezo we yise biyobya.
Umuhuzabikorwa wa sosiyete sivile ya Ituri, Jean Bosco Lalo, arashimira FARDC kuri ibyo bikorwa.
Avuga ko hakiri byinshi byo gukorwa kugira ngo amahoro arambe muri Ituri.Ibi bikubiyemo gutahuka kw’ibihumbi by’abantu bimuwe bakwirakwijwe mu ntara ndetse n’abandi bahungiye muri Uganda.
MWIZERWA Ally