Alphonse Ntumba Luaba wahoze mu muri ICGLR yavuze ko igihe cyose umutwe wa M23 uje ugaragaza imbaraga n’ibikoresho bikomeye bagomba guhita bakeka ibihugu bituranyi cyane cyane u Rwanda.
Ibi uyu wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Inama Mpuzamahanga y’Akarere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR) kuri ubu akaba ari umwe mu bakozi b’urwego rushinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abohoze mu mitwe y’inyeshyamba muri Congo Kinshasa(DDR) yabitangaje kuri uyu wa 08 Kamena 2022 mu kiganiro na Actualite.cd.
Ntumba avuga ko ariwe wamenyesheje abayobozi ba M23 icyemezo cyari cyafashwe na ICGLR, barimo Bertrand Bisimwa, Past Jean Marie Runiga na Col Makenga. Icyo gihe ngo yababwiye ko bagomba kuva mu mujyi wa Goma mu gihe gito kuko , ingabo na Polisi bari birukanwemo bari mu nzira bagaruka banaherekejwe na zimwe mu ngabo z’ibihugu bigize ICGLR.
Yagize ati: “ Nari ndi i Goma ubwo hasinywaga amasezerano ya Nairobi mu mwaka 2013, M23 ikemera gusubira inyuma.Icyo gihe hari abahagarariye imiryango mpuzamahanga nka MONUSCO, SADC, EU na AU. Nta gushidikanya iyo ubonye M23 ije ifite ubushobozi buremereye, iba ibukuye mu baturanyi by’umwihariko mu Rwanda.”
Ntumba akomeza avuga ko iki gihe aribwo M23 yarimo Bertrand Bisimwa na Col Makenga bahise bahungira muri Uganda mu gihe uruhande rw’abayobozi bakuru bayo nka Past Jean Marie Runiga na Visi Perezida Azarius Luberwa bahungiye mu Rwanda.
Uyu muyobozo avuga ko ibi bihugu bituranyi uburyo byitwara iyo bigeze mu kibazo cya M23, aribyo bigaragaza ko uyu mutwe w’inyeshyamba wabigize nk’ingabo iwukingira bityo ko ntawundi ukwiye gukekwa kuwufasha atari ibi bihugu bicumbikira abarwanyi bawo.
Kuva M23 yakongera kugaba ibitero mu mpera z’umwaka 2021, byongeye kubura umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Repubulikaiharanira Demokarasi ya Congo. Mu minsi mike ishize nibwo Perezida Tshisekedi aherutse kwerura ku mugaragaro ashinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23. Ibi byanatumye atangira kwegera perezida Nguesso wa Congo Brazzavile na Joao Lourenço wa Angola ngo bafashe ibihugu byombi kuzahura umubano.
Ibirego byose Congo Kinshasa ishinja u Rwanda , rurabihakana ndetse rwo rukavuga ko Congo Kinshasa ikwiye gukorwa n’ikimwaro kubwo gukorana n’abagize umutwe wa FDLR basize bakoze Jenoside mu mwaka 1994.