Ingabo z’u Burundi, zikomeje kurwana ku ruhande rw’igisirikare cya leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC ,zifatanyije na Wazalendo hamwe na FDLR ,mu mirwano ibahanganishije n’umutwe wa M23 .
Nyuma yo kubarizwa mu mirwano yo mu gace ka Bwiza , kuri ubu izindi ngabo z’ u Burundi ziheruka kugera muri Kivu y’amajyaruguru mu minsi mike ishize, zatangiye kubarizwa mu mirwano zihanganyemo n’intare za Zasarambwe(M23) mu gace ka Kanyarucinya .
Amakuru yo kwizerwa dukesha imboni ya Rwandatribune.com iherereye muri ako gace , avuga ko guhera mu gitondo cyo kuri uyu wa 31 Ukwakira 2023, ingabo z’u Burundi ,ziyoberanyije mu mpuzankano y’igisirikare cya FARDC , zatangiye kugaba ibitero ku birindio bya M23, zifatanyije na Wazalendo, FARDC hamwe na FDLR.
Ni ingabo z’u Burundi zigizwe na Batayo ebyiri, ziheruka koherwezwa muri Kivu y’Amajyaruguru kuwa gatandatu w’icyumweru gishize, mu rwego rwo gutera ingabo mu bitugu bagenzi babo , bahamaze igihe bari mu mirwano .
Batayo ebyeri zindi ziheruka koherezwa ikitaraganya muri Kivu y’Amajyaruguru, nyuma yaho izari zihasanzwe , zikubwiswe inshuro na M23 ndetse yicamo benshi by’umwihariko mu mirwano iheruka kubera mu gace ka Bwiza, yaje kurangira M23 ibambuye n’umujyi wa Kitshanga n’utundi duce twinshi turimo Bambo,Kishishe n’ahandi.
Kugeza ubu kandi , izi ngabo z’ u burundi zivanze na FARDC, Wazalendo na FDLR, ntacyo zirabasha guhindura ku mirongo y’urugamba kuko kuva zahagera, zitarabasha gutera umutaru ngo zisubize inyuma M23 nk’uko byari bitegenyijwe, uhubwo uyu mutwe ,ukaba ukomeje kwigarurira utundi duce muri teritwari ya Rutshuru.
Izi batayo ebyeri z’indi z’Abarundi, zageze muri Kivu y’amajyaruguru kuwa 28 Ukwakira 2023 zihasanga izindi batayo ebyeri zahageze mu mpera z’Ukwezi kwa Nzeri 2023, ubu zose hamwe zikaba zimaze kuba enye .
Twibutse ko izi ngabo z’u Burundi ziri kurwana na M23, zitandukanye n’izindi ziri mu butumwa bwa EAC bwo kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, kuko zo zaje muri iki gihugu hashingiwe ku masezerano y’ibanga ,Perezida Evariste Ndayishimiye aheruka kugirana na Perezida Tshisekedi.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com