Ku gicamunsi cyo ku wa 23/01/2020 nibwo impunzi 113 zambutse umupaka uhuza u Rwanda na Congo ziturutse mu gace ka Masisi na Rucuru aho zari ziherekejwe n’ishami ry’umuryango wabibumye ryita kumpunzi HCR.
Zikigera mu Rwanda zahise zerekezwa mu kigo cya Kijote tansit center mu karere ka Nyabihu ho mu murenge wa Bigogwe, inkambi yagenewe kwakira impunzi by’agatenganyo mugihe zigitegereje gusubira mu miryango yazo aho ziba zikiri kwitabwaho.
Benshimu mwizo mpunzi baganiye na rwandatribune.com bavuze ko bishimiye kugera mu Rwanda nyuma y’igihe kitari gito bari mu buhungiro ,bavuga ko ubuzima butaribuboroheye kubw’umutekano muke ndetse ko no kubura ibibatunga bihagije.
Aba bavuga ko bamaze igihe kirekire mu buhungiro bitewe ahanini n’uko iyo washakaga gutaha abo muri FDRL bakabimenya bahitaga bakwica.Bavuga Ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo zagize uruhare mu kuba barabashije gutaha kubwo kuba izi ngabo zarambuye izo nyeshyamba uduce twinshi mutwo zari zarafatiyemo bugwate aba banyarwanda batahutse.
Munyakazi Buteme wahunze afite imyaka 37 kuri ubu akaba afite 63 waturutse mu gace ka Mweso ho muri teritoire ya ya Masisi,ni umwe mu mpunzi z’abanyarwanda zaraye zitahutse ubu ziri mu nkambi ya Kijote.Munyakazi avuga ko avuka muri Rutsiro
Yagize ati:”Ndishimye ko ngarutse mu rwanda ,ndabona harahindutse habaye heza Kandi abayobozi batwakiriye neza ntakibazo twagize, iyo washakaga gutaha abasirikare ba FDRL bahitaga bakwica ariko bitewe n’uko abasirikare ba Congo bahabirukanye ubu bakaba barahungiye mu mashyamba Kandi n’abavandimwe banjye bakaba barahoraga bampamagara nahise mfata umwanzuro wo gutaha kubushake , twari tubayeho nabi hariya , ntamutekano twagiraga bitewe n’intambara zaburikanya hagati ya FDLR n’inyeshyamba za nyatura”
Munyakazi anongeraho ko bitewe n’umutekano yabonye mu rwanda agiye no gukangurira abo yasize mu buhungiro nabo bagataha.
Yagize ati ” Hari abana banjye nasizeyo n’abandi twabanaga, ndabakangurira ko bataha kuko mu Rwanda mbona ari amahoro ,nibinshobokera nzasubirayo nzane abana banjye .
Uwamahoro Justine w’imyaka 25 ni umwe mubavukiye mubuhungiro akaba nawe yaraturutse mugace ka Mweso muri teritoire ya Masisi.
Yagize ati:”Ababyeyi banjye batarapfa bambwiraga ko dukomoka ku Nyundo, ndishimye cyane kuba ngeze mu Rwanda, bajyaga batubwira ko tuje mu Rwanda batwica ariko nabonye ntakibazo twagize hano turi muri iyi nkambi batwakiriye neza , batugaburiye Bari kutuvura turanezerewe”
Nzabonompa Stephan nawe wahunze afite imyaka itatu ubu akaba afite imyaka 29 we yaturutse mu gace ka Gicanga ho muri teritoire ya Rutchuru.
Yagize ati:”Twabaye mu nkambi ya Mugunga nyuma tuza kuyivamo twerekeze Rucuru ,mama yaje gushaka undi mugabo nyuma arapfa yishwe n’amarozi, nabagaho mubuzima bugoranye cyane gusa nabonye intambara zikomeje kuba nyinshi mpitamo gutaha.Ndishimye rwose kuba mbonye mu Rwanda bambwiye ko mu rugo ari mucyahoze ari perefegitura ya Gisenyi abavandimwe banjye Bari basanzwe batuye mu Rwanda ndabona Hari umutekano rwose”
Rwanyonga David ushinzwe inkambi ya Kijote transit center yatangarije rwandatribune.com ko bakiriye impunzi 113 ziri mu byiciro kuri ubu birikwitabwaho.
Yagize ati:”Uyu munsi twakiriye impunzi z’abanyarwanda ziturutse muri Congo 113.harimo abasore, inkumi, abagabo abagore abana babo n’abageze mu zabukuru bazanywe na HCR Kandi batahutse kubushake bwabo. Babanje kwishikiriza HCR ikorera muri Congo iba ariyo ibafasha kugera hano.harimo abaje barwaye, abandi bananiwe ariko kuri ubu bari kwitabwaho.”
Yavuze ko ikigiye gukurikira Ari ukubashakira aho imiryango yabo iherereye bashingiye kumakuru bahabwa na buri muntu ku giti cye
Yagize ati ” hano bahamara igihe kitari kirekire cyane, ni inkambi y’agateganyo mugihe tuba dutegereje kubasubiza mu miryango yabo tugendeye ku makuru baba baduhaye bo ubwabo, batubwira uturere bari batuyemo mbere y’uko bahunga bityo bikadufasha kubashakira imiryango yabo.”
Yanongeyeho ko izimpunzi Atari izambere kuko nomumpera z’umwaka ushize bakiriye izindi mpunzi z’abanyarwanda 82 zari ziturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri ubu zikaba zarasubijwe mu miryango yazo.
HATEGEKIMANA J Claude