Ubuyobozi bw’umutwe wa M23 bwarekuye agace ka Kibumba kari kamaze iminsi kari mu maboko y’uyu mutwe, ugashyikiriza ingabo z’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Ukuboza 2022 nyuma yuko uyu mutwe ushyize hanze itangazo rivuga ko uyu munsi hateganyijwe iki gikorwa ndetse ukagitumiramo itangazamakuru.
Iki gikorwa cyabereye i Kibumba ahaherutse no kubera ibiganiro byahuje ubuyobozi bw’uyu mutwe ndetse n’abayobozi b’ingabo z’inzego zitandukanye zirimo izi za EACRF ndetse n’iza FARDC.
Nyuma yuko Colonel Nzenze wa M23 atangaje ku mugaragaro ijambo ry’uyu uyu mutwe urekuye ku mugaragaro aka gace ka Kibumba, umuyobozi w’itsinda ry’ingabo za EACRF, yahis ashimira ubuyobozi bw’uyu mutwe.
Yagize ati “Ndashishikariza ubuyobozi bwa M23 gukomeza gushyira mu bikorwa ubushake bwiza nk’ubu bwerekanye.”
Uyu muyobozi wa EACRF kandi yasezeranyije abatuye muri Kibumba ko kuva ubu hari umutekano usesuye.
Ati “Turizeza abaturage bahunze Kibumba ko kuva ubu aka gace kabo karimo umutekano, tukabasaba kugaruka mu ngo zabo.”
RWANDATRIBUNE.COM