Sosiyete Sivile yo mu ntara ya Ituri ,yasabye Jean Pierre Bemba kugira bwangu akaza gukorera akazi ke mu mujyi wa Goma ,kugirango ayobore urugamba FARDC ihanganyemo na M23.
Abagize Sosoiyete sivile yo mu ntara ya Ituri bavuga ko nta kindi biteze kuri Jean Pierre Bemba atari ukurwanya no guhashya umutwe wa M23 akawirukana muri teritwari ya Rutshuru, Masisi na Nyiragongo.
Aganira n’itangazamakuru ,Gily Gotabo umuyobozi wa Sosiyete Sivile yo muri teritwari ya Irumu intara ya Ituri, avuga ko Jean Pierre Bemba azwiho ubunararibonye mubya gisirikare kuva kubwa Perezida Mobutu, Laurent Desire Kabila n’umuhunguwe Joseph Kabila.
Akomeza avuga ko bashingiye kuri ubu bunararibonye bwe, bizeye badashiikanya ko Jean Pierre Bemba agiye guhashya umutwe wa M23.
Ati:” Tumuzi kuva cyera uhereye ku gihe cya Perezida Mobutu, Laurent Desire Kabila n’umuhungu we Joseph Kabila. Afite ubunarararibonye buhagije mu bya gisirikare. Twizeye ko azakora ibishoboka akarandura M23 n’indi mitwe yitwaje intwaro yose”
Sosiyete Sivile ya Irumu mu ntara ya Ituri, yasabye Perezida Tshisekedi kohereza Jean Pierre Bemba akaza gukorera akazi ke i Goma, aho azabasha kuyobora urugamba yegereye ibice FARDC ihanganyemo na M23.
Ati:” Turasaba umukuru w’igihugu kumwohereza i Goma akaba ariho akorera, kugirango abashe kuyobora urugamba neza yegereye uduce turi kuberamo imirwano”
Kugeza ubu ariko , ntacyo ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi buratangaza kuri ubu busabe bwa Sosiyete Sivile ya ituri ndetse na Jean Pierre Bemba ubwe ntacyo aratangaza kuri iyi ngingo.
Ariko yaba Perezida Cisekedi, yaba Abadepite, yaba Sosiyete Sivile cg FARDC, iyo bavuga kwirukana M23 bayohereza muri Sabyinyo kuki bo batajyayo? Ese numva barusha abandi kuba abanyekongo? Ahubwo numva bagombye kubanza bakamenya icyo M23 irwanira kigasuzumwa kikaganurwaho kigahabwa umurongo gikemurwamo noneho intambara igahagarara!