Jean Pierre Bemba uheruka kugirwa Minisitiri w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatanze ibisobanuro ku ngingo zikomeje ziri gutuma umutekano ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uhungabana, anatanga ishusho rusange y’uko bihagaze muri iyi minsi.
Imbere y’inama y’abaminsitiri ,Jean Pierre Bemba yavuze ko ikibazo gikomeye ku mutekano wa DRC muri ibi bihe, ari umutwe wa M23 wubuye imirwano guhera mu mpera z’Umwaka wa 2021 ,ukaba wari umaze igihe ugenzura ibice byinshi muri teritwaritwari ya Masisi na Rutshuru ho mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Yakomeje avuga muri iyi minsi ,M23 iri kurekura tumwe mu duce yari imaze igihe igenzura mu buryo butizewe neza ndetse bushyidikanywaho ,yongeraho ko FARDC iri kubikurikiranira hafi.
Ati:” Ikibazo gikomeye ku mutekano wa DRC muri iyi minsi ni umutwe wa M23 wari umaze igihe warigaruriye ibice byinshi muri Teritwari ya Rutshuru na Masisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Gusa n’ubwo muri iyi minsi uri kurekura bimwe muri ibyo bice , tuyacyemanga uko biri gukorwa ndetse Ingabo z’igihugu FARDC ziri kubikurikiranira hafi.”
K’urundi ruhande, Minisitiri Jean Pierre Bemba yanagaragaje ko atari M23 yonyine iteza umutekano mucye muri DRC , ahubwo ko hari n’indi mitwe itandukanye ituma amahoro n’ituze bikomeza kuba ikibazo muri iki gihugu.
Yatanze urugero rw’umutwe uzwi “Mobondo” ukorera muri teritwari ya Bagata ho mu ntara ya Kwilu no mu nkengero za Kinshasa umuze igihe uhungabanya umutekano w’Abaturage ndetse Leta ikaba idafite ubugenzuzi bw’uzuye muri utwo duce kbera uwo mutwe wa Mobondo .
Yakomeje avuga ko mu ntara ya Ituri ,naho hari indi mitwe nka CODECO na ZAIRE imaze igehe ihanganye hagati yayo, bigatuma umutekano muri teritwari ya Irumu,Mambasa na Djugu ukomeza guhungabana.
Jean pierre Bemba, yongeyeho ko hari gahunda n’ingamba zikomeye ziri gutegurwa n’ingabo za FARDC, mu rwego rwo kugarura amahoro n’umutekano ku butaka bwa DRC bwose uko bwakabaye no kugarura ubugenzi bwa Leta mu duce tugenzurwa n’imitwe yitwaje intwaro mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo, Ituri na Kwilu.
Kuwa 23 Werurwe 2023, nibwo Jean pierre Bemba wahoze ari Umuyobozi mukuru w’inyeshyamba za MLC(Mouvement pour la Liberation du Congo)zaterwaga inkunga na Uganda, yagigiriwe icyizere na perezida Tshisekedi amagira minisitiri w’ingabo wungirije.
Nyuma yo guhabwa uw mwanya ukomeye mu buyobozi bukuru bw’ingabo za FARDC, benshi mu Banye congo bemeje ko zimwe mu nshingano zikomeye zahawe Jean pierre Bemba, ari uguhashya umutwe wa M23 bitewe n’uko amanyereye intambara za kinyeshyamba ndetse akaba aziranye cyane Abayobozi ba M23 bigeze gukorana mu ntambara ya Kabili ya Congo yari igamije guhirika ubutegetsi bwa Laurent Desire Kabila.
Benshi bibeshya ko Imana ishyigikira intambara,bakitwaza ko yashyigikiye abami ba Israel,urugero umwami David.Nkuko bible ibyerekana,impamvu Imana yabashyigikiye,nuko “barwaniraga inyungu z’Imana gusa”.Bisome muli Gutegeka/Deuteronomy 20:17,18. Imana yabategekaga kurwanya “abantu basengaga ibigirwamana”.Niyo mpamvu yabatizaga Abamarayika,bakabarwanirira.Bitandukanye n’intambara z’iki gihe.Imana ibuza abakristu nyakuli Kurwana.Ndetse ikabasaba gukunda n’abanzi babo nkuko Matayo 5:44 havuga.Nkuko Luka 21:20,21 havuga,Yesu yasabye Abigishwa be ko nibabona Yerusalemu itewe,aho kurwana bazahungira mu misozi.History yerekana ko mu mwaka wa 70 nyuma ya Yezu,igihe ingabo z’Abaroma zateraga umujyi wa Yerusalemu,ziyobowe na General Titus,abatali abakristu bararwanye,ariko Abakristu bahungiye ahitwaga i Pella.Ubu ni mu gihugu cya Jordan.Nkuko Zabuli 5:6 havuga,Imana yanga umuntu wese umena amaraso y’undi.Muli Abaroma 12:19,Imana itubuza kwihorera (revenge or retribution).