Jean Pierre Bemba wagizwe Minisitiri wungirije w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(FARDC) yasabwe gukora amavugurura mu Ngabo n’izindi nzego zishinjwe umutekano muri Iki gihugu byihuse.
Ni igitekerezo cyatanzwe na Dr.Flavien Shirandi , wavuze ko u Rwanda rumaze igihe rwaracengeye inzego z’umutekano za DRC ndetse ko hakwiriye gufatwa ingamba zikomeye ,kugirango bakemure kino kibazo bavuga ko cyugarije umutekano w’iki gihugu.
Dr. Flavien Shirandi umusesenguzi muri Politiki ya DRC uzwiho kwibasira u Rwanda ,avuga ko nta gushidikanye Igisirikare , Igipolisi , n’inzego z’ubutasi za DRC, zimaze igihe zaracengewe n’u Rwanda ndetse ko ariyo mpamvu zari zananiwe guhashya M23 umutwe avuga ko uterwa inkunga n’u Rwanda.
Ati:’” Abanye congo bonshi bazi neza ko Igisirikare cyabo FARDC ,Igipolisi n’inzego z’ubutasi zacengewe n’u Rwanda kandi hashize igihe kirekire. Iyi ni imwe mu mpamvu ituma igisirikare cyacu kitabasha guhangana no guhagarika M23”
Yakomeje avuga ko mu gukemura iki kibazo, hagomba kubaho amavuguru akomeye mu gisirikare, Igipolisi n’inzego z’Ubutasi bw’iki gihugu, kugirango DRC ibashe guhanga n’icyo yise “Ubushotoranyi bw’ibihugu by’amahanga bitera inkunga M23 mu burasirazuba no kurinda ubusugire bw’iki gihugu.”
Ati:’’Niyo mpamvu Guverinoma igomba gukora amavugurura yihuse kandi akomeye mu nzego zishinzwe umutekano w’igihugu, zizabasha guhanga n’Ubushotoranyi bw’Abanyamahanga batera inkunga M23 bashaka gukora Balkanization muri DRC.”
Ibi kandi, ngo bigomba kujyendana no gushyira umubare w’Abasirikare bashya kandi benshi bakiri bato muri izo nzego no kugura indege z’intambara n’izindi ntwaro zikomeye kandi zigezweho, mu rwego rwo kwitegura guhangana n’u Rwanda ashinja gutera inkunga M23.
Dr Flavier Shirandi ,avuga ko izi nshingano zigomba guhabwa Jean Pierre Bemba Minisitiri w’Ingabo wungirije , uheruka kugiririrwa ikizere na Perezida Felix Tshisekedi, akamuha izo nshingano kuwa 23 Werurwe 2023 .”
Dr Shirandi, avuga ko Jean Pierre Bemba, agomba gukora cyane mu kuvugurura Ingabo no kagira uruhare rugaragara mu guhashya umutwe wa M23 ,kugirango yereka Abanye congo ko ikizere yahawe na Perezida Tshisekedi gifite ishingiro.
Yemeza ko Jean Pierre Bemba, afite ubunararibonye mu bibazo birebana n’ umutekano mu burasirazuba bwa DRC ,bitewe n’uko ariho akomoka ndetse akaba yarahoze ari umuyobozi w’Inyeshyamba za MLC, zarwaniye igihe kirekire muri ako gace, mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Laurent Desire Kabila n’umuhungu we wamusimbuye ariwe Joseph Kabila.
Dr Flavier Shiranda, aheruka gusaba Ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshiekedi, gutangaza intambara yeruye ku Rwanda no kugura Intwaro zikomeye ndetse zigezweho mu rwego rwo kwitegura iyo ntambara.
Kugeza ubu ariko ,ntacyo u Rwanda ruratangaza ku magambo uyu mugabo , umaze igihe ashyira hejuru imvugo za gashozantambara ku Rwanda no kurushinja gushaka gucamo DRC ibice(Balkanisation).
Claude HATEGEKIMANA