Dr Minani Jean Marie Vianney washinze ishyaka FPP Isangano ryaje no gushmikirwaho n’umutwe w’inyeshymba FPP Abajyarugamba urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda yiyemeje guhagarika gusebya u Rwanda nk’uko yari asanzwe abikora ahubwo akunga mu by’abategetsi bakomeye ku bashima iterambere rya Kigali bakora.
Ibi Dr Minani yabitangaje yifashishije ubutumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Facebook. Minani avuga ko niba abategetsi bakomeye bo ku isi barimo abami ,ibikomangoma ,abayobozi b’ibihugu na za Guverinoma bakomeye bemeza ko umurwa mukuru w’u Rwanda[Kigali]utera imbere umunsi ku munsi, we ntacyo aricyo cyo gukomeza kubihakana.
Ygize ati:”Niba abami, abamikazi, ibikomangoma abaperezida n’abandi bategesi bakomeye ku isi babona ko Kigali iteye imbere, njye umaze imyaka 12mu mahanga ntakandagira mu Rwanda nahera he mpakana ko Kigali itameze neza?”
Iki gitekerezo cya Minani cyaje giherekeje umutwe w’inkuru yasohowe mu gitangazamakuru Amazuku.com yagiraga iti: Perezida wa Zambia uheruka mu Rwanda mu nama ya CHOGM asanga Kiagali ari nk’Iburayi”
Ibi bitangajwe na Dr Minani abivuze nyuma y’aho mu minsi ishize nabwo yeruye ko yifuza gutaha mu Rwanda, aho yavuze ko 2024 itazamusiga mu mahanga atarataha mu rwamubyaye. Yagize ati:” Nkunda u Rwanda,mu mwaka wa 2024 nzaza mu Rwanda ni iwacu ndahakunda.”
Dr Minani JMV yakunze kunenga ibitagenda neza mu Rwanda ndetse mu mwaka wa 2006 yashinze ishyaka ryitwa FPP Isangano. Dr Minani yagize uruhare mu ishingwa ry’igisirikare cyiswe FPP Abajyarugamba kiyobowe na Gen Dan Kanane Simplice gifite ibirindiro ahitwa Busesa muri gurupoma ya Binza, Teritwari ya Rutshuru. (Nuvigil)
Uyu mutwe impuguke za ONU zawushinje ibikorwa byo gufata abagore ku ngufu,ubusahuzi ndetse n’ubwicanyi ndengakamere.