Jonathan Scott wemeza ko hari imikoranire afitanye na polisi y’u Rwanda, polisi y’u Rwanda yabihakanye ibinyuza no mu itangazo.
Polisi y’u Rwanda ibinyujije mu itangazo yavuze ko ntaho ihuriye na jonathan uyiyitirira, uvugako ari maneko wayo muri Amerika nk’uko aherutse kwandikira Ibiro by’Umunyamabanga wa Amerika bishinzwe Ubutabera yemeza ko asanzwe akorana na yo nk’ushinzwe Ubutasi mu by’Ikoranabuhanga.
Uwo mugabo yavugaga ko imikoranire ye na Polisi y’u Rwanda ishingiye ku biteganywa mu itegeko ryitwa Foreign Agents Registration Act (FARA), risaba Abanyamerika bakorera ubutasi Leta z’amahanga, kubimenyekanisha.
Polisi yahakanye ibyo, ivuga ko nta mikoranire na mba ifitanye na Jonathan Scott kandi uwo muntu ntagaragara ku rutonde rw’abantu Polisi y’u Rwanda ikoresha nk’uko yabinyujije mu itangazo.
Niyonkuru Florentine
Rwandatribune.com