Sendugu Museveni yemeye ko yagiye mu mutwe wa M23 ndetse aba umuyobozi ukomeye muri yo ,atumwe na Maneko wa Leta ya Kinshasa.
Mu kiganiro imvo n’imvano cyahise kuri uyu wagatandatu cyahuje Jules Mulumba Perezida wa CMC/FDP Nyatura na Sendugu Museveni Perezida wa Mai mai PARECO/FF, iki kiganiro cyari kigamije gusobanuza impamvu imitwe ivuga ko ishyigikiye Leta ya Congo kurwanya Umutwe wa M23 yatangiye gusubiranamo ubwayo
Aho muri iki gihe Umutwe wa Mai Mai FDDH/Delta bayobowe na Gen.Jean Marie Nyamuganya na Mai mai APCLS iyobowe na Gen.Kalayire Jeanvier ugizwe n’Abanye congo bo mu bwoko bw’Abahunde bamaze ukwezi bahanganiye ahitwa Nyamaboko,bapfa ubutaka,aha ndetse iyi ntamabara ikaba ivugwamo uwitwa Gen.Delta
Muri iki kiganiro Umunyamakuru wa BBC yeretse abatumirwa ko Umutwe wa CMC/FDP ukuriwe na Gen.Domi ushyigikiye inyeshyamba za APCLS ziyobowe na Gen Karayire, mu gihe Umutwe wa PARECO uri ku ruhande rwa Gen.Delta ukuriye umutwe wa FFDH, aha rero hakaba hakomeje kwibazwa ukuntu iyi mitwe isanzwe ibarizwa mu cyitwa WAZALENDO, ariyo ikomeje guteza umtekano muke.
Mu kwiregura Bwana Jules Mulumba yahereye ku mateka ya kera avuga ko Leta y’u Rwanda ariyo nyirabayazana yo gusubiranamo kwa Wazalendo ndetse avuga ko Umutwe wa PARECO/FF ugizwe n’abarwanyi ba M23 cyane ko uyu Sendugu Museveni yahoze ari umwe mu bayobozi ba M23, aha Sendugu we mukwisobaura avuga ko kujya mri M23 yagiyemo ari mu kazi k’ubutasi yari yoherejwemo na Leta ya Congo Kinshasa kandi ko akazi ke kakozwe neza.
Sendugu Museveni avuga ko uyu Jules Mulumba asanzwe ari munyarwanda kandi ko bagiye bobana amakuru ko nta gihe adakorera ingendo mu Ruhengeri, aho aba agiye gusura imiryango y’iwabo ihatuye. kubwa Jules Mulumba akaba, avuga ko uyu Sendugu abeshya ahubwo ariwe wahawe amafaranga na Leta y’u Rwanda kugirango asenye Wazalendo.
Umutwe wa CMC/FDP ukuriwe na Jules Mulumba usanzwe ukorana na FDLR cyane. Jules Mulumba yakunze kugaragaza ko Nyirabayazana w’ibibazo bya Congo ari u Rwanda,ariko abakurikiranira hafi imvugo ze bahamya ko kenshi ibyo avuga aba yabitegetswe na Curee Ngoma, Umuvugizi wa FDLR. Abasesenguzi kandi bakomeza kuvuga ko Umutwe wa CMC/FDP ukomeje kubiba ivangura mu baturage ba Kivu y’amajyaruguru aho ukangurira abahutu kwica abatutsi.
Jules Mulumba kandi yashinjwe n’abanye congo batuye i Goma kubagambanira abashinja gukorana n’umutwe wa M23, aha akaba ubwe amaze kwicisha bagenzi be bo muri Wazalendo barimo Gen.Thadeo na Bigembe Nicholas bari abayobozi ba CMC/FAPC, Munyamariba wahoze ari Umuyobozi i Masisi, uherutse kwicirwa i Goma, hakaba hari n’abandi benshi bafungiwe muri gereza ya Makala bagambaniwe na Jules Mulumba, kubera amaraso menshi amaze kumena mu mujyi wa Goma, ubu akaba yarahungiye mu mujyi wa Kinshasa aho yasabye ubuhungiro .
Mwizerwa Ally