Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubutwererane mu karere, Jenerali (Rtd) James Kabarebe, yasabye ibihugu bya Afurika gushyira hamwe umutungo kugira ngo bikemure ibibazo by’umutekano uyu mugabane uhura nabyo.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Ugushyingo i Dakar, muri Senegali mu nama mpuzamahanga iteranira i Dakar yiga ku mahoro n’umutekano,ihuza abayobozi ba Afurika barimo abakuru b’ibihugu na za guverinoma, n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga mu kugarura amahoro.
Ibi bibaye mu gihe muri uyu mwaka, abantu bagera kuri 400 bitabiriye amahugurwa, barimo abafata ibyemezo bya gisivili n’abasirikare, impuguke n’abashakashatsi kugira ngo baganire ku ngingo zishingiye ku nsanganyamatsiko igira iti “Ubushobozi bwa Afurika,n’ibisubizo by’ibibazo by’umutekano ndetse n’ihungabana ry’inzego.”
Mu ijambo Kabarebe yavuze, yavuze ko Afurika ikunda guhura n’umutekano muke, bikongererwa ingufu n’imitwe y’iterabwoba ku isi ndetse na politiki yo guhatana n’ibihugu bikomeye.
Ati: “Iyi miterere yo gushaka amahoro n’umutekano igenda isaba imbaraga zihuriweho kandi zifatanya mu gukemura ibibazo by’ingutu”.
Yatanze urugero ku bunararibonye bw’u Rwanda no kwihangana nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yavuze ko kugarura inzira y’ibisubizo by’amakimbirane muri Afurika bishoboka.
Ati: “Kuva icyo gihe, u Rwanda rwagize uruhare runini mu bikorwa byo guharanira amahoro mu karere mu kumenya isano iri hagati y’amahoro n’iterambere ku mipaka. Uruhare rwacu mu gushyigikira ibihugu bya kivandimwe byo muri Repubulika ya Centrafrique, Mozambike, Sudani, na Sudani y’Amajyepfo birerekana uruhare rw’uburyo bwo gufatanya mu guhangana n’ibibazo by’umutekano birenze imipaka y’igihugu “.
“Ndabakangurira gushimangira ubwitange bwacu mubumwe. Reka dukoreshe imbaraga zikomeye z’umugabane wacu kandi duhuze umutungo wacu kugira ngo dukemure byimazeyo ibibazo by’umutekano muke ukabije, ”.
Hagati aho, ku ruhande Kabarebe yabonanye na Prof. Ismaïla Madior Fall, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga. Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ivuga ko aba bayobozi bombi baganiriye ku gushimangira umubano w’ibihugu byombi hagati y’u Rwanda na Senegali.
Niyonkuru Florentine
Rwandatribune.com