Urwego rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, rwatangaje ko Kabuga Félicien ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, yagejejwe muri gereza za Loni i Hague aho agiye gufungirwa by’agateganyo.
Ku wa Gatatu w’icyumweru gishize nibwo Umucamanza lain Bonomy w’Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga, IRMCT, yahinduye icyemezo cyo mu 2013 gisaba ifatwa rya Kabuga Félicien no koherezwa gufungirwa i Arusha, hemezwa ko abanza kujyanwa i La Haye mu Buholandi.
Saa Sita n’igice ku isaha y’i La Haye mu Buholandi nibwo Kabuga yagejejwe aho agomba gufungirwa avuye muri Gereza ya La Santé iri i Paris mu Bufaransa aho yari afungiye kuva muri Gicurasi uyu mwaka ubwo yatabwaga muri yombi.
Kabuga yashinjwaga n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda mu 1997 ku byaha birindwi bya Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside, gushishikariza mu buryo butaziguye no gukangurira rubanda gukora Jenoside, gushaka gukora Jenoside, umugambi wo gukora Jenoside, gutoteza no gutsemba, byose bifitanye isano n’ibyaha byakozwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Kayiranga Ejide