Abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje gukwirakwiza ifoto y’umuhungu wa Perezida Felix Tshisekedi yifata amaforo akoresheje Telefoni mu buryo buzwi nka (Selfie) bayagereranya n’amafoto ya Gen Muhoozi na 2nd Lt Ian Kagame warahiriye kwinjira mu gisirikareku munsi w’ejo.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga batangiye guhuza aya mafoto ku munsi w’ejo , kuwa 4 Ugushyingo 2022, ubwo Umuhungu wa Perezida Kagame , 2nd Lt Ian Kagame yarahiriraga kwinjira mu ngabo z’Igihugu.
Abiganjemo Abagande n’Abanyarwanda bakoresha imbuga nkoranyambaga batangiye guhuza amafoto ya S/Lt Ian Kagame n’aya Gen Muhoozi Kainerugaba ,umuhungu wa Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni. Amafoto ya Gen Muhoozi n’ayaS/Lt Ian Kagame akunze kwita murumuna we mu mwuga w’igisirikare, bakomeje kuyaherekesha amagambo ashima uburere aba bahungu bombi bahawe n’ababyeyi babo yo kubakundisha igihugu kugeza biyumvishemo umuhamagaro wo kukirinda[Kujya mu gisirikare].
Bigendanye n’umwuka w’Intambara ukomeje gututumba hagati ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda, abandi bahise bazana ifito y’Umuhungu wa Perezida Tshisekedi Antony Tshisekedi we udakozwa ibyo kujya mu gisirikare arimo kwifata ifoto yo mu bwoko bwa Selfie, bayihindura igitaramno bavuga ko nta burere bwerekeye indangagaciro zo gukunda iguhugu umubyeyi we[Perezida Tshisekedi yamuhaye].
Hashize iminsi mike, Ubuyobozi bwa RD Congo burangajwe imbere na Perezida Felix Tshisekedi bwemeje ko bugiye gushakira igisubizo cy’ibibazo bafitanye n’u Rwanda mu Ntambara, nyuma yo kwemeza ko inzira y’ibiganiro n’amahoro basanze idashoboka.
Asoza ku mugaragaro amasomo y’aba-ofisiye bato binjijwe mu ngabo z’u Rwanda , Perezida Kagame yavuze ko ingabo z’u Rwanda zidatorezwa gushoza intambara, gusa avuga ko zifite inshingano zo kukirinda no gutanga umusanzu wazo mu iterambere ryacyo.
#Tshisekedi demande à tous les jeunes congolais de rejoindre les #FARDC, mais ne commence pas par son fils. #Kagame et #Museveni ont d'abord demandé à leurs fils de servir leur pays. Que le sacrifice suprême commence dans la première famille. pic.twitter.com/6dTA77FscD
— Fidele “JN” Sebahizi (@fidele_sebahizi) November 5, 2022
Nuriya uhora mu mazimwe kuri twitter nkayabagore nawe muramwita intore!ni aho zabuze!
Uri mabyogo Koko!!!!!!!!!