Leta ya Uganda mu gitondo cy’uyu wa 12 Kanama 2021 yohereje mu Rwanda abandi Banyarwanda 32 bari bamaze igihe bafungiweyo, ibanyujije ku mupaka wa Kagitumba wo mu karere ka Nyagatare.
Aba barimo abagabo 24, abagore batanu n’abana batatu, bakaba bari bafungiwe muri kasho z’urwego rwa gisirikare rushinzwe iperereza, CMI.
Muri uku kwezi, Uganda imaze kohereza Abanyarwanda 68. Abandi ni 23 yohereje tariki ya 6, na 13 yohereje ku wa 10 Kanama 2021.
Aba banyarwanda bavuga ko baba barafashwe n’ubutasi bwa Gisirikare bwa Uganda CMI , aho bahatirwa kwinjira mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ubyanze akorerwa iyicarubozo ashinjwa kuba intasi y’u Rwanda.
Umubano w’ibihugu byombi umaze iminsi udahagaze neza, aho mu mwaka 2019 hasinywe amasezerano ya Luanda agamije gukuraho inzitizi zari mu mubano w’ibihugu byombi gusa uruhande rwa Uganda rukaba rugikomeje kuyirengagiza nkana.