Umugaba mukuru w’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yasuye ingabo nshya ziri mu myitozo yo kurwanya umutwe w’inyeshyamba wa M23.
Tshiwewe yavuze ko kwinjira mu gisirikare k’uru rubyiruko ngo ko ari ukugwiza imbaraga zikomeye kw’igihugu cya DRC. Andi makuru ava mu bashinzwe umutekano muri iki gihugu avugako aba barangije imyitozo ya Gisirikare basaga ibihumbi 12000. Ni imyitozo iri kubera mu bigo bitangukanye birimo ahitwa Kamina, Kitona ndetse na Likasi.
Nyuma yuko aba barangije iyo myitozo ya Gisirikare bahise banjizwa mu Ngabo ziki gihugu (FARDC).
Kwinjizwa mu Gisirikare k’uru rubyiruko, biri mu busabe bwa Perezida Félix Tshisekedi, ubwo intambara zabica bigacika mu burasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Congo, hagati ya M23 n’ingabo za FARDC, uyu Mukuru w’igihugu yasabye Abanye-Congo kwinjira mu Ngabo z’iki gihugu kugira babashe kurinda ubusugire bw’igihugu Cyabo.
Ikindi ni uko muri icyo gihe Félix Tshisekedi yahise asezeranya Abanye-Congo ko agiye kuvugurura igisirikare maze ngwakazana ingabo zizabasha kurinda igihugu no kurwanya umwanzi wacyo.
Abasesenguzi mu bya Politiki bavuga ko kuba igihugu cya Congo gikomeza gushaka abasirikare benshi ndetse n’ibikoresho bihambaye bigaragaza ko ataribyo bizahesha igihugu cya Congo amahoro n’umutekano, bongeraho ko ahubwo ko bari bakwiye kugira diplomasi iri hejuru ndetse bakanagirana ibiganiro n’umutwe w’inyeshyamba wa M23,Naho ngo nibitaba ibyo bazaba bari gukora ubusa.
Uwineza Adeline