Abantu babiri nibo bishwe n’igisasu cyatewe mu bice byo muri Teritware ya Kalehe, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’Epfo abandi benshi barakomereka.
Ni ku munsi w’ejo hashize tariki ya 13 Gicurasi 2024, ni bwo igisasu cyatewe i Minova, muri Teritware ya Kalehe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’ibanze bwo muri ibyo bice.
Amakuru avuga ko iki gisasu cyatewe i Minova ko ari icyo mu bwoko bwa Locket, ko kandi cyahise cyitura muri centre hagati ya Minova.
Ay’amakuru y’ibanze avuga ko iki gisasu cyasize gihitanye abantu babiri bo mu muryango umwe, ko ndetse umwe yari umwana ukiri muto.
Amakuru akomeza avuga ko abandi bantu benshi, ariko bataratangazwa umubare bakomeretse barimo n’umubyeyi umwe wabahasize ubuzima bishwe na kiriya gisasu.
Ku ruhande rwa leta ya Congo bashinja M23 kuba ari yo yateye kiriya gisasu, nubwo ntacyo ubuyobozi bwa M23 buragira icyo bubivugaho, gusa abaturage bo bavuga ko icyo gisasu cyatewe n’Ingabo zo ku ruhande rwa leta ya Kinshasa.
Ibyo bibaye mu gihe umubare w’abantu bahitanwe n’ibisasu byatewe mu nkambi ya Mugunga wongeye kwiyongera, aho wavuye ku bantu 14 ujya ku bantu 35 mu gihe abakomeretse nabo ari 46.
Inkambi y’impunzi iri i Mugunga yatewemo ibisasu kw itariki ya 03 Gicurasi 2024, Abaturage baturiye ibyo bice bashinja ingabo z’iki gihugu kuba arizo zateye ibi bisasu muri iyi nkambi, n’ubwo leta yagiye ibihakana kenshi ahubwo ikabyegeka ku mutwe wa M23.
Mukamuhire Charlotte
Rwandatribune.com