Umugabo uzwi kw’izina rya Kalenzi Resto, yatawe muri yombi azira kwigamba gukorana n’umutwe witwaje intwaro w’ADF, mu gitero wagabye ku kigo cy’amashuri yisumbuye ya Lhubirira, kigahitana abanyeshuri barenga 40.
Kalenzi Resto, yigambye ko yagize uruhare mu gitero cyaguyemo abanyeshuri barenga 40 ku ishuri ryisumbuye ryigenga rya Lhubirira Secondary School riri mu Karere ka Kasese, muri uganda.
Polisi ya Uganda ikorera ahitwa Lugazi, byarangiye itaye muri yombi uwo mugabo uvuga ko ari uwo mu nyeshyamba za Allied Democratic Forces (ADF), umutwe ufatwa nk’uw’iterabwoba.
Kalenzi w’imyaka 25 yifashe video yigamba gukorana n’ibyihebe bya ADF, avugako bazica abantu benshi, birangira inzego z’umutekano zimutaye muri yombi.
Muri video ngufi yifashe igakwirakwira kuri TikTok, Kalenzi avuga ko bazica abantu benshi, abagabo bakabashahura, akavugamo n’andi magambo menshi asebya Perezida Yoweri Museveni.
Nyuma y’uko iyi video ikwirakwiye, uriya mugabo yatawe muri yombi.
Kalenzi ukora akazi ko gucururiza abantu mu iduka, atuye ahitwa Namengo, mu gace ka Lugazi akaba afungiye kuri Polisi ya Lugazi.
Polisi ivuga ko ikomeje iperereza kugira ngo hamenyekane uruhare rw’uyu mugabo mu gitero yigamba ko yagizemo uruhare.
Uganda iracyari mu kababaro k’abanyeshuri 40 bishwe ku wa Mbere tariki 05 Kamena, 2023 inyeshyamba za ADF zateye ishuri ryisumbuye rya Lhubirira Secondary School zitwika ibyumba abanyeshuri b’abahungu bararamo, abandi abakobwa zirabatema, zinashimuta abagera ku 8.
Inzego z’umutekano za Uganda zivuga ko zimaze guta muri yombi abagera kuri 20 bafitanye isano n’icyo gitero, harimo n’abayobozi baryo.
Uwineza Adeline