Kapiteni Ibrahim Traoré wa Burkina Faso yoherereje Perezida Felix Tshisekedi ubutumwa buvuga ko yifatanyije n’abanyekongo mu kababaro k’intambara z’urudaca zibasiye akarere k’Uburasirazuba bwa Congo maze amusaba ko namuhamagara yiteguye ku mufasha gutanga isomo kubakora ubushotoranyi ku gihugu cya Congo.
Mubutumwa bwe burebure yatambnukije ku mbuga nkoranyambaga Traore yanditse agira ati:”Nyakubahwa perezida, Muvandimwe ukaba n’inshuti Félix Tshisekedi, igihe kirageze cyo kurengera ubwoko bwawe.
Abo bategetsi bakomeye wirirwa ujya gusura ubaganyira nibo bafite byinshi bifitanye isano nintambara yigihugu cyawe. Ubu ndimo ndiyumvisha, ububabare bwa benedata na bashikibanjye bari m’ Uburasirazuba bw’ igihugu mubereye umuyobozi.
Nshuti yanjye kandi muvandimwe Felix, igihe kirageze cyo gukosora abantu badafite umuco, ushingiye ku burere mboneragihugu. Ubunararibonye muri Pilitiki ni ingenzi cyane mu gihe uzi neza ko uyoboye abantu bafite ibitekerezo bigimbutse.
Iyo hari umunyamirika wishwe n’umunyafurika akagwa ku butaka bwabo ako kanya ngombwa ngo igihugu cyose cyishyishyure ikiguzi cy’icyo cyaha cyakozwe n’umuntu umwe, kandi n’i Burayi naho ni uko, ntibareba ko ari icyaga cy’umuntu ku giti cye igihugu kirabanza kikabiryozwa, ibya Dipolomasi bikaza nyuma.
Umutima wanjye utewe ishavu n’agahinda kubw’abaturage bawe bari mu kaga igihe kirageze cyo guha isomo abashotoye igihugu cyawe, ku bw’ibyo niteguye ubutumire bwawe, Nyakubahwa Perezida.
Abantu ba Burkinabè basangiye ububabare n’abaturage bawe kandi igihe kirageze ngo urubyiruko rwo muri Afrika ruhaguruke rurokore umugabane wa Afurika.
Uyu Capt Ibrahim Traoré yahoze akuriye agatsiko ka gisirikare kafashe ubutegetsi muri Burkina Faso muri Kudeta yakozwe tariki 30 Nzeli 2022, ahita afata ubutegetsi ku mwaka ye 34 gusa.
Ni umusirikare umenyereye intambara wagiye buhoro buhoro anenga ubutegetsi bw’uwo yahiritse Lt Col Paul-Henri Damiba ku “ingamba zidatanga umusaruro” mu kurwanya imitwe ya Islamic State na al-Qaeda.
Traoré w’imyaka 34, yatangiye igisirikare mu 2009 aho yabaye mu mitwe y’ingabo itandukanye irwana intambara mu burasirazuba n’amajyaruguru ya Burkina Faso.
Muri Mutarama(1) yari mu basirikare bafashije Damiba guhirika ubutegetsi bwa Perezida Roch Marc Christian Kaboré watowe mu nzira ya Demokarasi.
Ariko amezi umunani nyuma yabwo habaye kutumvikana mu gatsiko ka gisirikare kazwi nka Mouvement Patriotique pour la Sauvegarde et la Restauration, MPSR. nibwo nawe yaje ku muhirikaku butegetsi ahita afata igihugu ayobora Guverinoma y’inzibacyuho.
Uburyo butandukanye bwakoreshejwe na Damiba n’ubutegetsi bwe bw’inzibacyuho – burimo gukaza igisirikare, gushyiraho abategetsi ba gisirikare mu ntara zirimo urugomo rukabije no gukaza ibitero mu majyaruguru n’uburasirazuba – byananiwe kunesha ibitero by’imitwe y’inyeshyamba ku basivile no ku basirikare.
Rwandatribune.com