Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro, rwategetse ko Kazungu Denis ukurikiranyweho ibyaha by’ubwicanyi afungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro, rwafashe iki cyemezo , rushingiye ku kuba hari impamvu zikomeye zituma Kazungu Denis ukekwaho kwica abantu bagera kuri 14 b’igitsina gore, barimo babiri yatetse zituma akurikiranwa afunze.
Kazungu Denis ,yagejejwe ku rukiko rwa Kicukiro Nyuma y’isaha imwe irengaho utunota duke ku isaha yari itegenyijwe, ari mu modoka ya RIB irinzwe bikomeye, maze Kazungu Denis ayisohorwamo afashwe mu maboko n’abapolisi babiri .
Yagejejwe mu cyumba cy’iburanishwa agenda amwenyura, gusa mbere gato y’uko umucamanza atangira gusoma urubanza, mu cyumba k’iburanisha hinjiye umusore avugira hejuru asaba kumwereka Kazungu Denis wishe mushikiwe . Ati “Nimunyereke Kazungu wishe mushiki wanjye.”
Abapolisi bahise basohora uwo musore mucyumba cy’iburanisha ku ngufu ,ariko ageze hanze abemerera ko atongera gusakuza, bahita bamwemerera gusubira mucyumba cy’iburanisha akurikirana isomwa ry’urubanza.
Ibyo ubushinjacyaha bwavuze n’ibyo uregwa wiburanira yiyemerera ubwe, birimo kwemera ibyaha byose aregwa, maze Umucanza nyuma yo kwisunga ingingo z’amategeko, ategeka ko Kazungu Denis afungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe agitegereje kuburana mu mizi.
Kazungu utagize icyo avuga mu rukiko, afite iminsi 5 yo kujururira icyemezo cy’urukiko.
Ibyaha akurikiranweho birimo ubwicanyi buturutse ku bushake, iyicarubuzo, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, guhisha umurambo w’undi muntu, gukoresha ibikangisho n’itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com