Mu gihugu cya Kenya habaye imyigaragambyo ikakaye kuri uyu wa 12 Nyakanga , imyigaragambyo yari yateguwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida William Ruto, yari igamije kwamaganira kure igiciro cy’imibereho kiri hejuru, iyi myigaragambyo yaguye abagera kuri 13.
Ni imyigaragambyo yasize iheruheru abacuruzi ndetse n’abaturage muri rusange, ndetse binavugwa ko abantu bapfuye harimo abazize Polisi.
KHRC ivuga ko abantu 10 bishwe na polisi, barimo n’umwana, mu gihe abandi batatu bapfiriye mu rugomo rw’abaturage rwatewe n’imyigaragambyo mu burengerazuba bw’igihugu.
Davis Malombe, umukuru w’ako kanama, avuga ko karimo gukora iperereza ku kumenya niba polisi yarananiwe gutabara mu bushyamirane bw’abaturage.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu wa Kenya Kithure Kindiki avuga ko abantu 312, barimo na depite wo mu batavuga rumwe n’ubutegetsi, batawe muri yombi mu myigaragambyo kandi ko bazashyirirwaho ibirego.
Mu itangazo, Minisitiri Kindiki yagize ati: “Abashinzwe umutekano basabwa gushyira mu bikorwa itegeko nta kujenjeka kandi mu buryo butanga umusaruro bagahangana n’abagizi ba nabi, barimo n’abonona ubukungu, abasahuzi n’abangiza ku bushake barimo gusenya umutungo wa leta n’uw’abantu ku giti cyabo”.
Yanavuze ko leta ya Kenya ishaka guta muri yombi abakuru b’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, Raila Odinga na Martha Karua, bahamagaje iyo myigaragambyo.
Ariko abatavuga rumwe n’ubutegetsi ntibarava ku izima (barakinangiye), umwe mu bakuru b’urugaga Azimio la Umoja, Edwin Sifuna, ku wa kane yabwiye televiziyo Citizen TV yo muri Kenya ko imyigaragambyo izakomeza ku wa mbere, ku wa kabiri no ku wa gatatu w’icyumweru gitaha.
Kuva Perezida William Ruto yatsinda amatora mu mwaka ushize, mukeba we Raila Odinga yamaganye iyo ntsinzi ya Ruto avuga ko yibwe amajwi, gusa inkiko zateye utwatsi ikirego cye.
Odinga yagiye ahamagarira imyigaragambyo yo kwamagana ubutegetsi bwa Ruto avuga ko butemewe n’amategeko. Nyuma y’amezi macye iyo myigaragambyo yaracogoye.
Ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro ku bicuruzwa by’ibanze, nk’ifu y’ibigori, cyakomeje kuzahaza imibereho y’abaturage ba Kenya, Odinga abona indi ngingo yo kwamagana ubutegetsi.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka yahamagariye imyigaragambyo mishya yo kwamagana izamuka ry’ibiciro, ibintu byarushijeho kuba bibi kuva mu kwezi gushize ubwo leta yazamuraga imisoro.
Itegeko rishya ryakubye kabiri imisoro ku bitoro, rinategeka gukata 1.5% ku mishahara y’abakozi nk’amafaranga y’imyubakire. Itegeko biboneka ko ridashyigikiwe mu gihugu.
Odinga n’abandi batavuga rumwe n’ubutegetsi bahise bongera gushishikariza rubanda kwigaragambya, nk’uburenganzira bwabo bw’ibanze, bakamagana iri tegeko n’ingaruka zaryo zitezwe.
Ni kenshi imyigaragambyo iba yateguwe na Raila Odinga igwamo abantu batagira ingano ndetse n’ibikorwa remezo byinshi bikangirika, ibintu bikunze kwamaganira kure n’abatari bacye.