Igipolisi cya Kenya cyahagaritse imyigaragambyo yari iteganijwe kubera hagati ku murwa mukuru Nairobi no mu nkengero za wo, kugeza igihe hazatangirwa andi mabwiriza mashya agenga imyigaragambyo ngo kuko gukora imyigaragambyo itagira abayiyoboye bituma bigorana gucunga umutekano w’abaturage n’ibintu byabo.
Iyo myigaragambyo yatangiye ari iyo kwamagana imisoro yakwa abaturage ku byangombwa nkenerwa birimo n’ibyokurya ariko uko iminsi yagiye yiyongera niko imyigaragambyo yarushijeho gukaza umurego kugeza n’ubwo kuri ubu harimo no gusaba ko umukuru w’igihugu William Ruto yakwegura
Imitwe y’abagizi ba nabi nayo yakomeje kujya yihisha inyuma y’urubyiruko rwitabira iyimyigaragambyo maze bigatuma ibintu birushaho kudogera ndetse bigatera n’akajagari mu mujyi no gusahura ibintu by’abaturage nk’uko itangazo rya Polisi rikomeza ribivuga.
Iri tangazo rikomeza rivuga ko ikicyemezo cyafashwe kubera ko ntabuyobozi buzwi buhagarariye iyi iyi myigaragambyo aho binagorana kubahiriza ingingo z’umutekano w’abaturage n’ibintu byabo”.
Kuva imyigaragambyo yatangira kuba, umukuru w’igihugu William Ruto yagiye yumva bimwe mubyo abaturage bigaragambya basaba, harimo no kureka gukomeza gutanga akayabo k’amafaranga ahabwa abagize guverinoma no kuba umuyobozi wa Polisi yareguye.
Ikindi bagasaba ko leta yavugurura ubuyobozi bubi bwabaswe na ruswa ndetse igipolisi nacyo kikabazwa impfu z’abantu mirongo baheruka gupfa bari mu myigaragambyo.
Abantu batari munsi ya 50 barishwe abandi 413 barakomereka kuva iyi myigaragambyo yatangira kuwa 18 Kamena uyu mwaka, nk’uko bitangazwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburenganzira bwa muntu.
Rwandatribune.com
Uhuru Park mu mujyi wa Bujumbura hahah mwagiye mubanza mugasoma neza inkuru mugiye gusohora koko