Ishyirahamwe ry’abanyamakuru baba muri Kenya ryateguye imyigaragambyo yo kwamagana urugomo no kwica, bikorerwa bagenzi babo, bakorewe na polisi ubwo bataraga inkuru z’imyigaragambyo.
Ni nyuma y’uko abantu batatu, harimo n’umunyamakuru ukorera Radiyo na Televiziyo ya Kameme barasiwe mu myigaragambyo yo kwamagana Perezida Ruto mu gace ka Nakuru.
Ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Kenya byanditse ko umunyamakuru witwa Wanjeri wa Kariuki yarashwe inshuro eshatu mu kibero agwa hasi ariko ahita ajyanwa mu bitaro byigenga kugira ngo avurwe.
Ababibonye bavuga ko abapolisi barashe uyu munyamakuru nyamara yari yabanje kubereka ikarita y’akazi n’umwambaro wabigenewe. Ni mu gihe umuntu wa kabiri we yarashwe ukuguru naho uwa gatatu araswa mu mugongo.
Kugeza ubu imyigaragambyo ikomeje guhindura isura aho abigaragambya bakomeje gukwirakwira mu bice bitandukanye biri hafi ya Kenyatta basaba ko Perezida Ruto yakwegura.
Komisiyo ya Kenya ishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu yatangaje ko kuva tariki ya 18 kugeza ku ya 25, iyi myigaragambyo yari imaze gupfiramo abaturage barenga 39, na ho 361 barakomereka.
Rwandatribune.com