Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta yafunguye uruganda rukora imbunda nto muri iki gihugu bivugwa ko rwuzuye rutwaye akayabo ka Miliyari 4 z’Amadorari ya Amerika.
Amurika uru ruganda ruherereye ahitwa Ruiro, Perezida Kenyatta yavuze ko icyorezo cya Covid-19 kigishije byinshi Abanyakenya kuko babonye ko mu bihe bikomeye amahanga ashobora guhagarika ibyo boherezaga mu bindi bihugu.
Avuga ko mu byo babashije kugeraho harimo no gutanziza uru ruganda rukora intwaro rukazagira umumaro mu kugabanya umubare w’izitumizwa mu mahanga ndetse rukanatanga akazi ku rubyiruko nk’uko ibitangazamakuru byo muri Kenya bibivuga.
Ni uruganda rwuzuye rutwaye miliyari 4 z’amashilingi ya Kenya ndetse rukaba rwaramuritswe rumaze gukora imbunda ibihumbi cumi na bibiri (12,000) zigizwe na 60% by’ibikoresho by’imbere mu gihugu.
Mu mwaka wa 2022, uru ruganda ruzaba rufite ubushobozi bwo gukora intwaro zirimo pisitoli ya 9mm n’imbunda za 7.62.
Mu myaka itanu iri imbere ruzaba rufite ubushobozi bwo gukora intwaro zikoreshwa n’abashinzwe umutekano bose ndetse bafite gahunda ko ruzaba rumaze kwaguka ku buryo rwakora intwaro ziringaniye n’iziremereye.
Dailynation yanditseko abaturage ba Kenya baherutse gusaba Perezida Kenyatta ibosobanuro byaho amafaranga yubatse uru ruganda rukora intwaro yavuye mu gihe igihugu cyabo bavuga ko cyugarijwe n’imyenda y’abanyamahanga ikomeje kwityongera umunsi ku wundi.