Ubutumwa bw’umuryango w’Abibumbye bushinzwe kugarura amahoro n’umutekano mu ri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ( MONUSCO) bwasinyanye amasezerano yemeza ko ubutumwa bwabo burangiye muri iki gihgu, kandi bagaragaza uko bagiye kuva muri iki gihugu.
Ibi byabereye mu muhango kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2023 nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru 7sur 7, nyuma y’imyaka irenga 20 ubu butumwa bw’umuryango w’abibumye (MONUSCO) bukorera muri iki gihugu.
DRC yari ihagarariwe n’umuyobozi w’ububanyi n’amahanga, Christophe Lutundula mugihe Umuryango w’abibumbye wo wari uhagarariwe na Madame Bintou Keita usanzwe ukuriye ubutumwa bw’umuryango w’Abibumbye muri iki gihugu.
Ibi bibaye nyuma y’igihe kinini Leta ya Congo isaba uyu muryango gukura abasirikare bawo muri iki gihugu, ndetse muri iki gihe kigera ku myaka 5, abaturage b’abanye congo bakoze imyigaragambyo inshuro zirenze imwe basaba aba basirikare kubavira k’ubutaka.
Igihe cyose iyi myigaragambyo yo kwamagana MONUSCO yabaga uyu muryango washinjwaga kutagira icyo ukora ku bibazo by’umutekano ubarizwa mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, by’umwihariko igice cy’iburasirazuba.
Uyu muryango wanatakaje Abasirikare ndetse n’ibikoresho bitandukanye kuko Imodokari zitandukanye za MONUSCO zatwikiwe muri iyi myigaragambyo.
Ibi rero bikaba bibaye mugihe uyu muryango wamaze guharurukwa muri iki gihugu ndetse ko bari baratinze gusezera ngo bave k’ubutaka bw’Abandi.
Yves Umuhoza
Rwandatribune.com