Nyuma y’imirwano ikomeye y’ Ingabo z’u Burundi zari zihanganyemo n’umutwe w’inyeshyamba wa M23, bikarangira uwo mutwe wigaruriye umujyi wa Mushaki, Abasirikare benshi bo mu Ngabo z’Uburundi bakahasiga ubuzima, abandi bagakomereka ndetse n’abandi bakaburirwa irengero, Ingabo z’u Burundi zo mu mutwe wa TAFOC zigeze ku kibuga cy’Indege cya Goma zisaba gutahukanwa iwabo.
Abo basirikare b’Abarundi , baraye ku k’ibuga cy’indege cya Goma, ku murwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyarugu, aho basaba ko batahanwa iwabo mu Burundi.
Muri yo mirwano yatangiye ku cyumweru ikarangira k’umunsi w’ejo kuwa 7 Ukuboza 2023, umujyi wa Mushaki wigaruriwe na M23, Aba basirikare b’u Burundi bakomeje guhererekanya za Audio ku mbuga nkoranyambaga aho barimo bumvikana bavuga ko bakubiswe cyane n’inyeshamba zo mu mutwe wa M23.
Munyandiko zashyizwe hanze na Pacifique Nininahazwe, umwanditsi w’umurundi ukora mu miryango itabara ikiremwa muntu, yagaragaje ko Urugamba rwabaye ejo kuya 07 Ukuboza 2023, rwishe abasirikare b’u Burundi benshi aho yagaragaje ko abasirikare benshi b’u Burundi ba buriwe irengero abandi bagakomereka.
Yanavuze ko bamwe ba mumenyesheje ko agomba kubatabariza leta y’u Burundi ko igomba kubavana mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ngo kuko bitabaye ibyo bazashirira Congo.
Uriya mwanditsi yanahamije ko Ingabo z’u Burundi zarwanye Urugamba rw’ejo ko ari abo muri Batayo ya 7 na 8 bo mu mutwe wa TAFOC.
Mushaki iherereye muri Teritwari ya Maisisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com
Intare za sarambwe ndazemera cyane,nibakomeze bakosore izo nterahamwe zose na Wagner bashaka kubatsembera iwanyu n’imiryango yanyu n’amatungo yanyu mu gihugu cyanyu,mubakubite ahababaza mutababarira n’umwe muri bo.